Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Noble Uzuchi yatawe muri yombi na Polisi yo muri ya Rivers Plate muri Nigeria, akurikiranweho gutera inda abakobwa 10.
Polisi ikorera muri iyi Leta yasobanuye ko Uzuchi yafatiwe mu nzu zacururizwamo abana mu gace ka Obion na Ikwere, ari hamwe n’abandi bane bujuje imyaka y’ubukure na bo batawe muri yombi.
Nk’uko ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria kibisobanura, uyu Uzuchi hamwe n’undi w’imyaka 29 witwa Chigozie Ogbonna bari barahawe ikiraka cyishyurwa cyo gutera inda abakobwa bajyanwa muri iki kigo.
Uwabahaye akazi ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Peace Alikoi. Ngo mu busanzwe, iyo abakobwa bamaze kubyarira muri izi nzu, buri wese yishyurwa amafaranga ibihumbi 500 akoreshwa muri iki gihugu, agasiga umwana.
Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria, SP Grace Iringe-Koko yatangaje ko Uzuchi n’abo bafatanwe batawe muri yombi tariki ya 7 Mutarama 2023, hashigiwe ku makuru y’iperereza.
Ubwo batabwaga muri yombi, abatewe inda na bo bajyanwe na Polisi kugira ngo ibakoreho iperereza. Bo basobanura ko bemewe gutera inda kugira ngo babone amafaranga abafasha gukemura ibibazo byabo.


