Polisi mu Karere ka Bukomansimbi mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’umwana w’umunyeshuri wo mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza bivugwa ko yiyahuriye mu isomero ry’ishuri .
Paul Luyimbazi, w’imyaka 14, yari umunyeshuri mu ishuri ribanza rya Mutagatifu Jude Thaddeus mu Karere ka Bukomansimbi.
Luyimbazi yasanzwe yimanitse mu isomero ry’ishuri abonwe n’undi munyeshuri wahise ahuruza abarimu.
Polisi “iri gukora iperereza ku bivugwa ko uyu mwana ashobora kuba yiyahuye kubera ubwoba nyuma y’uko mwarimu amuteye ubwoba ko aza kumuhanisha inkoni 80.”
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Bukomansimbi, DPC Onek Romeo Ojara, Luyimbazi yakurikiranaga amasomo neza cyane ariko nyuma umwarimu yaje kumutumira hamwe n’umukunzi we w’imyaka 13 ngo abagire inama.
Onek yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Kane, itariki ya 20 Ukwakira ati: “Nyakwigendera ntiyitabye igihe bahamagarwaga. Umwarimu yafashe ingamba zo kumushakisha ariko ageze ku isomero ry’ishuri, yari yamaze kwimanika. ”
Amakuru avuga ko gukundana hagati y’abanyeshuri bibujijwe ku ishuri kandi ubuyobozi bwabyinjiyemo nyuma yo gukeka ko abo bana bombi bari bafitanye umubano wihariye.
Onek akaba avuga ko babajije abarimu ndetse n’abanyeshuri ku ishuri bakumva ko uyu mwana atifuzaga guhagarika uwo mubano we n’umukunzi we.


