Umwana wa Jennifer Lopez yamubajije ku twenda tugaragaza ubwambure yambara

Sangiza iyi nkuru

Jennifer Lopez ni umugore w’imyaka 47 y’amavuko, akunze gutungurana ku rubyiniro bitewe n’imyambaro ye. N’umwana we w’imyaka 9 yayigizeho ikibazo agira ibyo ayimubazaho.
Aganira n’ikinyamakuru AOL, Jeniifer yagize ati: “Yarambwiye; Mama kuki utajya wambara amapantalo mu gihe cy’ibitaramo, ugomba kuzajya wambara amapantalo ubutaha”.
l1
Nyuma y’iki kibazo gikomeye ku mubyeyi imbere y’umwana wari witegereje amafoto ya nyina, Lopez yamusubije ko ayo mafoto aba abona yambaye utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri we ari imyambaro ya kinyamwuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore imyambarire ye ku rubyiniro iratungurana, mu kwa Gatandatu 2015 yikomwe n’abafana bo muri Maroc bamushinja kubahenera, bitewe n’umuco wabo bakaba baremeje ko yari yambaye ubusa bihabanye n’umuco uranga abagore baho agerekaho no kubahenera.
Jennifer Lopez ni umubyeyi w’abana 2, yashakanye n’abagabo 3 , uwa nyuma ni Marc Antony babanye kuva mu mwaka wa 2004-2014. Ubu Jennifer nta mugabo afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *