Umugore wa munani w’Umwami Mswati wa Swaziland, Senteni Masango, mu cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura akoresheje umuti wa amytriptyline.
Uyu mugore akaba yariyahuye hashize icyumweru murumuna we, Senteni Masango apfuye, aho bivugwa ko umugabo we, Mswati yamubujije kujya kumushyingura.
Andi makuru akaba avuga ko uyu mugore warongowe na Mswati mu 1999 akaba umugore we wa munani, yari amaze imyaka itatu aba ibwami gutyo gusa ariko adasurwa n’umugabo we.
Uyu mugore nk’uko tubikesha urubuga rwa news24 rwo muri Tanzania ngo akaba yarashyinguwe mu irimbi ry’ibwami ari nako Mswati akomeje kwakira ubutumwa bumwihanganisha.
Biravugwa ko abagore babiri b’Umwami Mswati bamaze kumuhunga bamushinja kubahohotera abakubita ndetse rimwe na rimwe akaba yarabahaga ibihano bikomeye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


