Umwe mu basenya Hoteli Top Tower yagwiriwe n'urukuta ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize, nibwo hatangiye ibikorwa byo gusenya inyubako yakoreragamo Hoteri Top Tower yari ku Kimihurura, ubu muri iyi minsi ya none ibi bikorwa bikaba birimbanyije ariko ari na ko byatangiye kugira ingaruka ku babikora no ku nyubako bituranye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

DFfeJlPXkAAKhn9

Amakuru yatanzwe na Ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ u Burayi, Michael Ryan‏ yavuze ko urukuta rw’iyi nyubako iri gusenywa rwagwiriye urw’inyubako ikoreramo umuryango w’ubumwe bw’u Bulayi, by’umwihariko umwe mu bari mu bikorwa byo kuyisenya akaba yamaze kuhasiga ubuzima.
DFfeJlNWAAANMqq

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ambasaderi akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’abanyamuryango ba EU riri mu Rwanda, Michael Ryan‏ yagize ati “ irangira rya Top Tower yari ituranye na EU, iri gusenywa ku uryo budasanzwe yangije cyane urukuta rwacu ndetse umwe mu bakozi yapfuye.”

Yakomeje agira ati”Ibikorwa nk’ibi twaherukaga kubibona i Damascus muri Syria”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gusenya Hoteli Top Tower yari imaze igihe ifunze, havugwa ibijyanye n’ubuziranenge bwayo.
DFfeJlUXgAALMZj

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Bikaba biteganyijwe ko muri ako gace hazubakwa inyubako zigezweho z’ubucuruzi, dore ko ahari iyi hoteli hakikijwe n’inyubako ndende zigezweho zirimo Kigali Convention Center, Kigali Heigts n’ indi ndende iri kuzamurwa ahahoze KBC.

20401067 1454566951294454 1456430257 n

Muri Nyakanga 2015, Umujyi wa Kigali wandikiye ba nyir’iyi nyubako ubasaba guhagarika ibikorwa byayo hakabanza kugenzurwa ubuziranenge bwa yo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’umwaka umwe ibikorwa bya yo byaje guhagarikwa by’agateganyo.

Hoteli Top Tower ikaba ari imwe mu zubatswe hambere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *