Umwe mu myanzuro y’ingenzi perezida Kagame yifuza mu mushyikirano 14

Sangiza iyi nkuru

Inama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016, ni inama ihuza abayobozi mu nzego zose z’igihugu ndetse n’Abaturage bose muri rusange.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama ibaye ku nshuro ya 14, umukuru w’igihugu Paul Kagame yibukije ko intego n’umugambi bikwiye kuranga u Rwanda ari ukwigira, aha perezida Kagame yasabye ko iyi nama yazasozwa hafashwe umwanzuro w’igihe ntarengwa cyo guhagarika inkunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yagize ati “Muri uyu mushyikirano, dukwiye gufata umwanzuro w’igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutakirambirije ku nkunga. Dukwiye guhangana n’ibibazo nta kujenjeka, duhereye mu mizi ya byo.”
Umukuru w’igihugu yakomeje yibutsa abo bayoborana ko bakwiye gushyira inyungu z’umuturage imbere mbere y’ibindi byose.
Ati “Tugomba guhora dukorera abaturage ibyo bakwiriye. Iri ni ihame tugomba guharanira kuko ari ryo rizatuma dukora ibyo twemera kandi bidufitiye akamaro. Icyo nakongeraho ni uko politike yacu ireba twebwe Abanyarwanda, n’inyungu zacu. Dusubije amaso inyuma, ibibazo twahuye na byo bitubera isomo rituma turushaho gukora neza, Icyo dukwiye kwitaho mu minsi iri imbere ni ukubakira ku byo twagezeho kugira ngo twongere ubukungu bwacu”
umu2
Umukuru w’igihugu yanashimiye Abanyarwanda ku bwo kwihanganira idindira rya bimwe mu bikorwa bibakorerwa, ati “Ndashimira Abanyarwanda kubera kwihangana cyane ko ibyo dukora byose bidahita bitanga akazi, cg ngo bigabanye ibiciro.”
Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 14, yabereye mu nyubako yabereye mu nyubako ya Kigali convention center, iki nacyo ngo ni ikimenyetso cy’iterambere u Rwanda rwagezeho nk’uko byagarutsweho na minisitiri w’intebe, Murekezi Anastaze.
umu1
Minisitiri w’intebe Murekezi yavuze ko imyanzuro y’inama y’umushyikirano ya 13 yashyizwe mu bikorwa ku kigero gishimishije
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Inama y’ umushyikirano ya 13, yafashe imyanzuro 13, imyanzuro 9 ingana na 69.2% yashyizwe mu bikorwa hejuru ya 80%, Imihigo 4 ingana na 30.8%, kubera impamvu zinyuranye ntiyashyizwe mu bikorwa neza, iri ku kigero kiri hagati ya 50- na 80%.”
Inama y’igihugu y’umushyikirano iteganywa n’ingingo y’168 mu itegeko nshinga ry’u Rwanda, iyi nama yitabirwa n’Abanyarwanda bose aho bahabwa uburenganziro bwo kubaza ibibazo bakanatanga ibitekerezo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *