Umwishywa wa Franà§ois Mitterrand wayoboye u Bufaransa yapfuye ku myaka 76

Sangiza iyi nkuru

Umwishywa w’uwahoze ari perezida, Franà§ois Mitterrand, wari uzwi kuri televiziyo, muri cinema, n’ubuvanganzo, kandi akaba yarakoze muri guverinoma iyobowe na Nicolas Sarkozy, yapfuye kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe, afite imyaka 76.

Izina rya Frédéric Mitterrand ryonyine rizamura amashusho menshi n’ibice bifitanye isano n’ubuzima bw’umuco w’u Bufaransa. Uyu mugabo wari uzwi cyane mu buvanganzo na cinema ndangamuco, yari mwishywa wa Franà§ois Mitterrand,wayoboye u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995.

Frédéric Mitterand yari amaze umwaka urenga arwaye kanseri, indwara yari ayizi neza, kuko mukuru we Gabriel yari yarayanduye mu mpeshyi ya 2020 arangije arakira. Ibi byamubabaje byamuteye kwandika kimwe mu bitabo bye byinshi, Une drôle de guerre (“Intambara idasanzwe”), cyiswe gutyo nk’igisubizo gisubiza Emmanuel Macron wakunze gukoresha amagambo ya gisirikare ati “Turi mu ntambara”, mu ijambo rye atangaza Guma mu rugo ya mbere nyuma y’umwaduko wa Covid-19 ku itariki ya 16 Werurwe 2020.

Mu buzima bwe bwinshi, Frédéric yakoze cyane mu bijyanye cinema, hari ikiganiro yagiraga kuri televiziyo kandi yari producer, akaba umwanditsi, director, umwanditsi w’ikinamico ndetse agatanga ibitekerezo ku buzima bw’abakimaze. Uyu mugabo bivugwa ko byari bigoye kumenya aho aherereye mu bijyanye na politiki, ngo yatunguye Isi y’ubuhanzi ubwo, mu 2009, yabaga minisitiri w’umuco n’itumanaho ku bwa Nicolas Sarkozy.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *