UN irashinja ingabo za CAR kuvogera ibirindiro byayo, no gutera ubwoba abakozi bayo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye (UN) urashinja ingabo za Repubulika ya Centrafrika (CAR) kuvogera ibirindiro by’ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro buzwi nka MINUSCA no gutera ubwoba abakozi bawo.

Ibi birego bikubiye mu ijambo intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN akaba n’umuyobozi wa MINUSCA, Mankeur Ndiaye yagejeje ku bagize akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano tariki ya 23 Kamena 2021.

Ndiaye yatangaje ko uyu muryango uhangayikishijwe n’imyitwarire y’ingabo za CAR n’izo mu mahanga zifatanya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko zibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ku ngabo za CAR, Ndiaye yavuze ko hari aho zagiye zibangamira abakozi ba MINUSCA, rimwe na rimwe zigakumira ingendo zabo, zigasaka imodoka zabo, hakaba n’ubwo zibateye ubwoba.

Si ibyo gusa kuko ngo ingabo za CAR n’abashinzwe umutekano bagiye banavogera ibirindiro bya MINUSCA, birimo ibya Bria biherereye mu Ntara ya Haute-Kotto. Yavuze ko icyo gihe ingabo z’iki gihugu zavomye amavuta y’imodoka ku ngufu.

Ndiaye yavuze ko imiterere y’ikibazo cy’umutekano muri iki gihugu ibangamira imikorere y’abakora ibikorwa by’ubutabazi, bikaba byanagira ingaruka ku bakeneye ubufasha.

Yavuze ko mu mezi atanu abanza y’uyu mwaka, hari ibitero 225 byagabwe bigambiriwe abakozi ba UN.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. UN irashinja ingabo za CAR kuvogera ibirindiro byayo, no gutera ubwoba abakozi bayo
    ntawuyobewe ko UN ariyo itera inkunga imitwe y’inyeshyamba rero bajye bayisaka barebe niba nta ntwaro bashyiriye inyeshyamba

  2. UN irashinja ingabo za CAR kuvogera ibirindiro byayo, no gutera ubwoba abakozi bayo
    ntawuyobewe ko UN ariyo itera inkunga imitwe y’inyeshyamba rero bajye bayisaka barebe niba nta ntwaro bashyiriye inyeshyamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *