Umuryango w’Abibumbye (UN) wohereje itsinda ry’impuguke mu Rwanda ziga ku buryo amafaranga agenerwa ingabo ziri mu butumwa bwayo bw’amahoro zirimo izi’iki gihugu yakongerwa.
Nk’uko Minisiteri y’ingabo yabitangaje, izi mpuguke ziyobowe na Michael Mulinge Kitivi ziri mu Rwanda kuva kuri uyu wa 18 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2021.
Zaje gusuzuma ubushobozi ingabo z’u Rwanda zikoresha mu myitozo/amahugurwa no mu myiteguro ya mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Kitivi yasobanuye ko amakuru azakurwa muri iri suzuma, azashyikirizwa Inteko Rusange ya UN, anashingirweho mu gusaba ko amafaranga agenerwa izi ngabo yongerwa.
Ku kuba u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bikorerwaho iri suzuma, Kitivi yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gifite ingabo nyinshi [mu butumwa bw’amahoro], ni yo mpamvu rwujuje ibisabwa mu bihugu dukeneyemo amakuru.”
Ni koko u Rwanda ni igihugu cya gatanu gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro ku Isi, nk’uko biri muri raporo ya UN yo muri Gicurasi 2021. Ibihugu rufitemo abasirikare n’abapolisi birimo: Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrika.


