UN yasabye CAR guhagarika imikoranire n’abacancuro ba Wagner

Sangiza iyi nkuru

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zasabye Repubulika ya Centrafrika (CAR) guhagarika imikoranire n’umutwe w’abacancuro Wagner Group, ukomoka mu Burusiya.

Izi mpuguke zatanze ubu busabe kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 nyuma y’isuzuma zimaze igihe zikora ku basirikare b’uyu mutwe wigenga, bigendanye n’ibyaha bashinjwa gukorera muri CAR birimo gukorera abasivili ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina no kubatera ubwoba.

Zasohoye itangazo rigira riti: “Turasaba Leta ya CAR guhagarika imikoranire n’igisirikare n’inzego zishinzwe umutekano byigenga, by’umwihariko Wagner Group.”

Muri raporo zagiye zijya ahagaragara zirimo iza UN, abacancuro ba Wagner Group bifatanya n’ingabo za CAR mu kurwaya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi, bagiye bashinjwa kwibasira ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwayo, MINUSCA, guhohotera abanyamakuru n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Perezida wa CAR, Faustin-Archange Touadéra aherutse guhakanira France 24 iby’imikoranire ya Leta ye n’abasirikare ba Wagner Group. Abajijwe ku basirikare b’Abarusiya bagaragara mu gihugu cye barimo abamurinda, yasubije ko ari aboherejwe n’u Burusiya hashingiwe ku masezerano impande zombi zagiranye.

Gusa n’ubwo Perezida Touadéra abihakana, izi mpuguke ntizihwema gushimangira ko aba bacancuro bari muri CAR. Aba ngo bafite inshingano zirimo ahanini guha imyitozo ihambaye abasirikare b’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *