Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zivuga ko umutwe witwaje intwaro wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ufite utudege duto tutagira abapilote (drones).
Nk’uko bigaragara muri raporo izi mpuguke zigize akanama k’umutekano ka UN zashyize ahabona tariki ya 10 Kamena 2021, amakuru y’uko ADF ikoresha utu tudege yemejwe n’abantu batandatu yari yarafashe bugwate, nyuma ikaza kubarekura.
Aba bantu bavuga ko basanze mu birindiro by’uyu mutwe witwaje intwaro biri ahitwa Madina ari ho hakoresherezwa utu tudege, tukaba tuyoborwa n’uwitwa Meddie Nkalubo uzwi ku izina rya The Punisher, uyu akaba asanzwe anacurira ADF ibiturika.
Gusa izi mpuguke ntizemeza niba ADF ikoresha utu tudege mu kugaba ibitero, ahubwo zikeka ko twaba dukoreshwa mu gukora ubugenzuzi, mu gihe abakorana n’uyu mutwe bari kuvana ku muhanda ibyo bawuzaniye birimo: ibiribwa, imiti, amasasu, ibiturika cyangwa intwaro.
Zikeka kandi ko utu tudege twifashishwaga mu gufata amafoto n’amashusho ku birindiro by’ingabo za RDC mu rwego rwo gukora ubutasi, cyane cyane mu gihe uyu mutwe wateguraga kubigabaho ibitero.
ADF ni umutwe wegamiye ku idini ya Isilamu, ukomoka muri Uganda. Ufite ibirindiro mu Ntara ya Ituri no muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
UN yatahuye ko umutwe wa ADF ufite ‘drones’
Barebe ko nta n’indege bafite!….
UN yatahuye ko umutwe wa ADF ufite ‘drones’
Barebe ko nta n’indege bafite!….