Umusirikare w’u Burundi wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (Minusca), yishwe kuri uyu wa Gatanu aguye mu gitero cy’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique yishyize hamwe.
Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, yavuze ko uriya musirikare yiciwe mu gace ka Grimari ho mu Ntara ya Ouaka.
Kariya gace ingabo z’u Burundi n’iza Bangladesh zari zakoherejwemo gucunga umutekano, birangira ziguye mu bico bibiri by’inyeshyamba. Umusirikare w’u Burundi yiciwe mu gico cya kabiri, mu gihe abandi basirikare babiri b’abanya Bangladesh bakomeretse bikabije.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’umuyobozi wa Minusca, Mankeur Ndiaye, yunamiye uriya musirikare anihanganisha umuryango we, bagenzi be ndetse n’igihugu cye. Yanifurije gukira vuba ingabo za Bangladeshi zakomeretse.
Ndiaye yamaganye buriya bwicanyi bukomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu bya Politiki, bwaguyemo abasirikare batanu kuva ku wa 25 Ukuboza.
Ndiaye yashimangiye ko Minusca itazigera itezuka ku ntego zayo, kugeza igihe abakora, abaterankunga n’ibyitso bya biriya bikorwa byose bifatwa nk’ibyaha by’intambara bazashyikiririzwa ubutabera.
Umusirikare wishwe ni uwa kane w’u Burundi wiciwe muri Centrafrique, nyuma ya bagenzi be batatu baguye mu gitero cyo ku wa 25 Ukuboza. Yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri umusirikare w’u Rwanda na we yiciwe muri kiriya gihugu.


