Undi muyobozi ukomeye mu mutwe wa CNRD/FLN yishwe

Sangiza iyi nkuru

Jean Marie Vianney Nyawenda, Mutabazi William cyangwa David Mukiza wari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe wa CNRD/FLN urwanya leta y’u Rwanda yishwe mu mpera z’icyumweru (weekend) gishize.

Amakuru The New Times ikesha ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Nyawenda yiciwe n’ingabo za RDC mu birindiro bibamo umuyobozi Komanda Mukuru w’uyu mutwe, Lt. Gen. Habimana Hamada, biherereye mu ishyamba rya Hewa Bora, Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyawenda ukomoka mu cyahoze ari Prefecture ya Butare yakoze muri Minisiteri y’Umurimo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo ingabo za RPA/RPF zari zimaze kubohora u Rwanda muri uwo mwaka, Nyawenda yahungiye muri RDC, aho yaje kwinjira mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Urupfu rwe ruje rukurikira urw’abarimo Gen. Wilson Irategeka wabaye Komanda Mukuru wa FLN (yishwe mu mpera za 2019), n’ifatwa ry’abakomeye barimo Col. Donat Bazamanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *