Kigali: Ruracyageretse hagati y’umunyamategeko w’Umunyarwanda n’Umunya-Pakistan

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2020, Kuri urukiko rw’ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza Me Mhayimana Isaie n’ikigo cya KHAAS Ltd gihagarariwe na Amjad Merchant Ali ukomoka muri Pakistani, ku mpamvu z’uko aba bombi bananiwe kumvikana ku bibazo byavuye ku masezerano y’ubukode bw’inzu bari bafitanye. Impande zombi zaburanaga Ku nzizitizi zatanzwe n’uruhande rwa Mhayimana […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 14

eolqnkcw8auaqmz.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 14 mu bipimo 2820 byafashwe. Abanduye barimo 4 babonetse muri Kigali, 9 babonetse muri Musanze n’undi wabonetse i Rubavu.

Diamond yaciye agahigo gakomeye mu masaha 8 yonyine

Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yateye indi ntambwe ikomeye muri Kariyeri ye y’umuziki nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Waah’ yafatanyije n’icyamamare mu muziki wa Congo Kinshasa, Koffi Olomide. Ni indirimbo imaze umunsi umwe ku rubuga rwa YouTube aho yarebwe n’abarenga miliyoni mu gihe cy’amasaha umunani. Diamond yahise aca […]

RDC: Inyeshyamba zasabye ipeti risumba ayandi kugira ngo zirambike intwaro

Abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba itanu ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, basabye leta kubaha ipeti rya ‘General’ kugira ngo barambike intwaro. Aba bayobozi ni ab’imitwe nka RENE na MAKANAKI ikorera muri Uvira, NYERERE ukorera muri Kiliba na Runingu hafi y’umugezi wa Ruzizi, KASHUMBA ukorera muri Gurupoma ya Muhungu muri Uvira na ILUNGA ukorera […]

Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru ba RDF (Amafoto)

img_20201201_193246.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje kuri Twitter amakuru y’iriya nama, gusa ntibyatangaza birambuye ibyayivugiwemo. Cyakora cyo mu nshuro zose Perezida Kagame […]

Undi muyobozi ukomeye mu mutwe wa CNRD/FLN yishwe

Jean Marie Vianney Nyawenda, Mutabazi William cyangwa David Mukiza wari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe wa CNRD/FLN urwanya leta y’u Rwanda yishwe mu mpera z’icyumweru (weekend) gishize. Amakuru The New Times ikesha ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Nyawenda yiciwe n’ingabo za RDC mu birindiro bibamo umuyobozi Komanda Mukuru w’uyu mutwe, Lt. Gen. Habimana Hamada, […]

Minisitiri Shyaka yasubije mu kazi Gitifu wahagaritswe arengana, nyuma yo gutakamba kw’abaturage

image_1606830898.jpg

Nyuma yo gutakamba kw’abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasubije mu kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wari umaze amezi 6 wahagaritswe bikaza kugaragara ko yarenganyijwe. Uyu Gitifu yitwa Rwango Jean de Dieu, akaba yarahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye n’ubuyobozi […]

Singapore: Havutse umwana udashobora kwandura COVID-19

ak_cnc_2811-950x633.jpg

Mu gihe Isi yose ihanganye no kubona urukingo rwa COVID-19, mu gihugu cya Singapore havutse umwana ufite ubwirinzi (antibodies) bw’iyi ndwara. Nyina w’uyu mwana, Celine Ng-Chang w’imyaka 31 atangaza ko uyu mwana ashobora kuba yarakuye ubwirinzi bwa COVID-19 ku kuba na we yarayirwaye akayikira igihe yari amutwite. Celine Ng-Chang ati ” Abaganga bambwiye ko nshobora […]

Yagiye kwiba, abanza guteka inkoko n’umureti kwa nyir’urugo

Umugore utatangajwe amazina utuye mu Mujyi wa Marion mu gihugu cya Australia yatawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba itabi, yagerayo akabanza gukaranga inkoko no guteka umureti aho yari yibye. Ibi byabereye mu majyepfo y’umujyi wa Adelaide. Nyir’urugo yakanguwe n’impumuro y’ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku. Ubwo yageraga mu gikoni, […]

Uganda: Abarimo umupolisi urinda Bobi Wine barashwe n’abashinzwe umutekano

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zarashe zinakomeretsa abashyigikiye Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka ‘Bobi Wine’, barimo n’umwe mu bapolisi bashinzwe kumurinda, ASP Kato. Byabereye mu gace ka Kayunga Bobi Wine yiyamamarijemo kuri uyu wa Kabiri, ubwo Polisi yarasaga amasasu n’ibyuka biryana mu maso itatanya ibihumbi by’abari baje kumushyigikira. ASP Kato uri mu bashinzwe gucungira umutekano […]

RIB yafunze umukozi wa REB ukekwaho guhindura amanota y’umwarimu wamuhaye ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Habinshuti Salomon, umukozi muri REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze ikizamini cy’akazi. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo. Yagize iti: “RIB yafunze Habinshuti Salomon, umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu […]

Rwanda-Burundi: Ikiganiro cya ba Minisitiri b’Ubutabera, ubwumvikane cyangwa impaka

busingye-2.jpg

Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubwo yari kumwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, tariki ya 24 Ugushyingo 2020 yavuze ko Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cye n’uw’u Rwanda bazahura mu Kuboza 2020. Ikizahuza aba ba Minisitiri ni ukuganira ku bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, u […]

Iyi ni intambara y’abajenerali, wizana ba kaporali- Tumukunde

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko asanga perezida uriho, Gen. Yoweli Kaguta Museveni yakurwaho n’undi musirikare wo ku rwego rwa jenerali nkawe, ko abandi bakandida ntacyo bakora. Gen. Tumukunde wiyamamarizaga mu Majyaruguru ya Uganda, yabwiye abatuye igice cya Acholi ko gukuraho Museveni bisaba umuntu ushoboye. Tumukunde ati […]

Kera kabaye umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku mupaka washyikirijwe u Rwanda

Abategetsi muri Uganda bashyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda witwa Muremi Chabobuzi uherutse kurasirwa ku mupaka n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwo ngo “yageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu”. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, kibera ku mupaka wa Katuna-Gatuna, aho abategetsi ku mpande zombi bahuriye ku butaka butagira nyirabwo (no man’s […]

Nyamasheke: Abana bibana barashishikarizwa guhangana n’ibibazo by’imirire mibi

Mu gihe bizwi ko imbuto ari kimwe mu birinda umubiri umuze n’igwingira rya hato na hato, bamwe mu bana bibana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko kuzibona mu mafunguro yabo bikiri ingorabahizi , n’amafaranga yo kuzigura batayabona ngo bazigurire, ubuyobozi bukavuga ko uyu mwaka byahagurukiwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bamwe mu bana bakaba bari […]

Abatuye Karumuna mu Bugesera ntiborohewe n’umunuko

Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, Kigali Leather, bavuga ko babangamiwe n’umwotsi ndetse n’umunuko w’impu uva mu ruganda. Mukamunyampenda Anonciata atuye mu Mudugudu wa Karumuna mu karere ka Bugesera guhera mu mwaka w’1970. Yabwiye RBA ko kuva mu 2014 abangamiwe n’imyotsi ndetse n’umunuko uruturuka Abandi baturage nabo bavuga ko “imyotsi n’umunuko […]

Ingabo za Tigray zivuga ko zikirwanira i Mekelle

Umukuru w’ingabo zo muri leta ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia avuga ko bakirimo kurwanira n’ingabo za Ethiopia hafi y’umurwa mukuru Mekelle w’iyo leta, wafashwe n’ingabo za Ethiopia mu mpera y’icyumweru gishize. Debretsion Gebremichael ukuriye Tigray People’s Liberation Front (TPLF), yanavuze ko abarwanyi be bisubije undi mujyi. Leta ya Ethiopia ihakana ibyo avuga, igashimangira ko […]

Burundi: Indaya yandagaje umuyobozi wayibujije kuba aho ishaka

Igisubizo cya Riziki ku muyobozi wa Komini

Indaya yitwa Riziki Shurweryimana ibarizwa muri Komini ya Mutumba mu Ntara ya Karusi, Faraziya Ruzobavako, ku wa 27 Ugushyingo 2020 yandikiye Umuyobozi wa Komini ibaruwa imwandagaza, imuhora kuba yarayibujije kuba aho ishaka. Tariki ya 23 Ugushyingo ni bwo uyu muyobozi yanditse itangazo ribuza buri wese muri Komini ayoboye gucumbikira Riziki, kubera ko ateza umutekano muke. […]