RIB yafunze umukozi wa REB ukekwaho guhindura amanota y’umwarimu wamuhaye ruswa

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Habinshuti Salomon, umukozi muri REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze ikizamini cy’akazi.

RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo.

Yagize iti: “RIB yafunze Habinshuti Salomon, umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugirango amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.”

Habinshuti watawe muri yombi, ni umukozi wa REB Ushinzwe Ububikoshingiro na Porogaramu (Database and Application Administrator).

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko Iperereza “rirakomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.”

Uriya mukozi yatawe muri yombi mu gihe hamaze igihe havugwa uburiganya bukomeye mu bizamini byo kwigisha, aho abakandida bamwe batsinda amanota yabo agahabwa abandi.

Ni ikibazo cyatumye mu Ugushyingo abayobozi batatu bo muri REB bahagarikwa by’agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye”, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Abahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *