Abategetsi muri Uganda bashyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda witwa Muremi Chabobuzi uherutse kurasirwa ku mupaka n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwo ngo “yageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu”. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, kibera ku mupaka wa Katuna-Gatuna, aho abategetsi ku mpande zombi bahuriye ku butaka butagira nyirabwo (no man’s land) buri kuri uwo mupaka. Muremi Chabobuzi yari asanzwe ari umuturage wo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru akaba yararashwe mu ijoro kuwa 20 Ugushyingo uyu mwaka ubwo yari ahitwa Mushunga mu Karere ka Burera ariko agasubira muri Uganda, ari naho yaje kugwa kuko yarashwe mu gituza. Uyu yari kumwe na bagenzi be batandatu bakaba bari biriwe muri Uganda bica akanyota ahitwa Muguri. Byavuzwe ko binjiranye mu Rwanda kanyanga. Muri uko kuraswaho, babiri muri bagenzi be; Rusizi Rwamayanje na Ronald Nihabusa bakomerekejwe ku ntugu n’amaguru. Ku ruhande rwa Uganda, uyobora Akarere ka Kabale wungirije, Bridget Asinga Tumwesigye, umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kabale, DPC Brian Ampeire n’umuyobozi wa batayo ya 19 muri UPDF, Robert Nahamya, ni bo bashyikirije umurambo uruhande rw’u Rwanda rwari ruyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Clement Uwiragiye. Uyu nk’uko Chimpreports ibitangaza, yashimiye Uganda “Uko yita ku buzima bw’abaturage baba bavuye ku ruhande rw’u Rwanda.” Yongeyeho ko ” Abashinzwe umutekano mu Rwanda nta yandi mahitamo bari bafite uretse kurasa kuko Muremi na bagenzi be bambukaga umupaka binyuranyije n’amategeko.” Bridget Asinga Tumwesigye, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kabale, yanenze ibyo kurasa uyu muturage. Yavuze ko icyihutirwaga atari ukumurasa ko, ahubwo hari gushakwa uko yafatwa. DPC Ampeire we yavuze ko babiri bakomeretse bari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kabale naho abandi; Eric Nyakanengo, Karasira Nyabirikimusi, Jean d’Amour Habyarimana, Haruna Ntakirutimana na Theogene Mbarushimana bafungiwe muri gereza ya Ndorwa mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.


