Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje kuri Twitter amakuru y’iriya nama, gusa ntibyatangaza birambuye ibyayivugiwemo.
Cyakora cyo mu nshuro zose Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, yakunze kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, bagakomera ku kinyabupfura n’amahame bitumye kugeza ubu RDF ari urwego rwiyubashye.
Nko muri Gicurasi ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe ndetse no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.






