Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubwo yari kumwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, tariki ya 24 Ugushyingo 2020 yavuze ko Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cye n’uw’u Rwanda bazahura mu Kuboza 2020.
Ikizahuza aba ba Minisitiri ni ukuganira ku bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, u Burundi buvuga ko bacumbikiwe mu Rwanda, bakaba ari naryo zingiro ry’umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Aba bayobozi bagiye kugirana ibiganiro ariko mbere y’uko biba haribazwa niba hazabamo ubwumvikane cyangwa se kitazarangwamo impaka zitazabonerwa igisubizo.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston
Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Jeanine Nibizi
Aho ubwumvikane bwashingira
Ubwumvikane ku mpande zombi bwashingira ku bindi biganiro byagiye bihuza impande zombi mu minsi yashize, byarangiye zumvikanye gushaka icyagarura umubano mwiza u Rwanda n’u Burundi byari bisanzwe bifitanye.
Ikiganiro cyabaye mbere kigatanga icyizere ni icya tariki ya 26 Kanama 2020 cyahuje intumwa ziyobowe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, n’izindi zari ziyobowe Brig. Gen. Vincent Nyakarundi n’uw’urw’u Burundi, Col. Evariste Musaba.
Ikiganiro cyahuje inzego z’ubutasi, cyatanze icyizere cy’uko u Burundi n’u Rwanda byakongera kubana neza
Aba basirikare bemeranyije gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe biranga imbibi zihuje ibihugu byombi.
Ikindi kiganiro ni icyabaye tariki ya 20 Kwakira 2020 cyahuje intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta n’izindi zari ziyobowe na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.
Albert Shingiro (ibumoso) na Dr. Vincent Biruta ku mupaka wa Nemba mu Bugesera
Aho impaka zashingira
Huang Xia muri iki kiganiro yagiranye na Perezida Ndayishimiye, yamubwiye ko u Rwanda rwavuze ko rwemeye kuzashyikiriza u Burundi aba bakekwa biciye mu rwego (mécanisme) cyangwa umuhuza (pays médiateur).
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo atabikozwa, avuga ko “U Burundi n’u Rwanda bidakeneye umuhuza kuko byegeranye cyane kandi bivuga ururimi rumwe.” Aha yacaga amarenga ko yifuza ko u Rwanda ubwarwo rwishyikiririza igihugu cye aba bakekwa.
Mu bigaragara, u Rwanda [niba koko rwemera ko rucumbikiye abakekwa guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza] rwumva mu buryo butandukanye n’ubw’u Burundi uko aba bashyikirizwa ubutabera, ikaba ingingo yerekana ko ikiganiro kizahuza aba ba Minisitiri gishobora kuzabamo impaka.
N’ubwo ba Minisitiri b’Ubutabera b’ibihugu byombi bagirana ikiganiro muri uku kwezi, u Burundi buracyasaba amahanga guhatira u Rwanda kubushyikiriza aba bakekwaho, iki kikaba kinyuranye n’ubutumwa Huang Xia yagejeje kuri Ndayishimiye.
Ibyo gusaba ko u Rwanda rwabushyikiriza aba bakekwa, Perezida Ndayishimiye yabitangarije mu nama yamuhuje na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari no muri iki kiganiro na Huang Xia.
Huang Xia na Perezida Ndayishimiye tariki ya 24 Ugushyingo
Byongeye gushimangirwa kandi n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako mu kiganiro yagiranye na The East African nk’uko bigaragara mu nkuru yasohotse kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020.
Uyu Muvugizi yavuze ati: “Ubutabera ni cyo kintu cyonyine cyahuza Abarundi n’aba banyabyaha kubera ko ibi byaha babikoreye mu Burundi, babikorera Abarundi. Bityo, Ubutabera bw’u Burundi bugomba kugikemura…icyo dusabira imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku Rwanda ni ukugira ngo rwubahirize amategeko mpuzamahanga.”
Igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza
Tariki ya 13 Gicurasi 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yari yitabiriye inama i Arusha muri Tanzania, abasirikare bayobowe na Gen. Godefroid Niyombare batangaje ko bamuhiritse ku butegetsi bitewe n’imyigaragambyo yari imaze iminsi iba, yamagana kuba yakongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Gusa Gen. Niyombare na bagenzi be bari bahuje umugambi, bahise bahunga igihugu nyuma y’aho ibiro by’Umukuru w’Igihugu byari bimaze kubavuguruza, bivuga ko: “Nta hirika ryabayeho”.
Nk’uko Perezida Ndayishimiye yabivuze mu minsi ishize, aba bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ngo basize batwitse inzu, imodoka, ndetse baranishe.


