Nyuma yo gutakamba kw’abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasubije mu kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wari umaze amezi 6 wahagaritswe bikaza kugaragara ko yarenganyijwe.
Uyu Gitifu yitwa Rwango Jean de Dieu, akaba yarahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye n’ubuyobozi bw’Akarere tariki ya 21 Gicurasi 2020, abaturage b’uyu murenge bavuga ko byakozwe mu buryo bw’akarengane.
Gitifu Rwango Jean de Dieu wahagaritswe arengana
Ubwo Minisitiri Shyaka yasuraga aka karere akanagera muri uyu murenge kuri uyu wa 30 Ugushyingo, abaturage bamusabye batakamba kubagarurira umuyobozi wabo.
Umuturage ni we wirukanishije Gitifu Rwango
Gitifu Rwango yahagaritswe biturutse ku muturage witwa Ndayisenga Hubert bahimba Osaga usanzwe ari umwarimu muri rimwe mu mashuri yisumbuye mu mujyi wa Rusizi, wari wahinduye inzu ye ituzuye akabari k’inzoga yitwa Makwanjari hafi y’ibiro by’uyu murenge kandi utubari twari dufunze mu rwego rwo kwirinda COVID 19.
Ndayisenga Hubert (Osaga) wirukanishije Gitifu Rwango
Ku wa 15 Gicurasi, Gitifu w’akagari na ba DASSO bagiye kumubuza ngo ababwira ko uretse na bo, na Meya atamuhagarika. Ngo babibwiye Gitifu Rwango ababwira ko bamwihorera n’ubwo yahanganaga na bo cyane abatuka.
Ku wa 18 Gicurasi ubuyobozi n’inzego z’umutekano bemeranyije ko afatwa akajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gashonga kubera iyo myitwarire, ajyanwayo ariko bucya arekurwa. Yahise ajya kurega uyu muyobozi ko yamukubise, ku wa 21Gicurasi Gitifu Rwango atabwa muri yombi n’Akarere ka Rusizi kanamwandikira ibaruwa imuhagarika by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.
Byageze mu nkiko biza kugaragara ko uyu Osaga yakubiswe n’inzererezi yasanze yazijyanywemo ziranabyemera, Gitifu Rwango agirwa umwere. Imyanzuro y’urukiko yasohotse ku wa 28 Kanama, ahita yandikira Akarere agasaba kumurenganura agasubizwa mu kazi ke ategereza igisubizo araheba kugeza kuri uyu wa 30 Ugushyingo ubwo Min. Shyaka yasuraga abaturage b’uyu murenge bakabimusaba.
Impamvu yatumye abaturage bifuza ko “Gitifu wabo” asubizwa inshingano
Intandaro yo gusaba ko Gitifu asubizwa mu kazi, yavuye ku ihuzagurika ry’abayobozi muri uyu murenge uhereye kuri Gitifu w’umusigire usanzwe ashinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na notariya, ba Gitifu b’utugari n’abakuru b’imidugudu, aho Min. Prof.Shyaka yababazaga abaturage bafite inzu zimeze nka nyakatsi cyangwa batagira aho baba ntibahuze imibare, abaturage bakavuga ko igihe bari bafite umuyobozi wabo batigeze bakorwa n’isoni nk’izo.
Abaturage bahagurukijwe n’ihuzagurika ry’abayobozi muri Nzahaha
Umwe ati: “Nyakubahwa ubu tumeze nk’impehe ni yo mpamvu mubona habaho guhuzagurika no kudahuza imibare kw’abayobozi ba hano, hashize amezi arenga 6 umuyobozi wacu ahagaritswe biturutse ku muntu utuye I Kamembe wubatse inzu ayigira akabari itanuzuye, aduteza umutekano muke aba n’intandaro y’ifungwa ry’umuyobozi wacu ku maherere, araburana aba umwere tugira ngo arahita agaruka ariko n’ubu twaramutegereje amaso ahera mu kirere, turajagaraye mu dutabare rwose mumugarure.’’
Uyu mukecuru na we ati: “Twabaye nk’imfubyi, twabuze inshuti y’abakecuru, turabinginze Nyakubahwa ngo mutugarurire umuyobozi wacu vuba kuko tutamenye uko yagiye nta n’umuyobozi ku karere waje ngo atubwire uko byagenze, mutubwirire Perezida Kagame ko dukeneye Gitifu wacu kandi nta wundi dukeneye utari we.’’
Minisitiri Shyaka yasubije icyifuzo cy’abaturage
Nyuma yo kumva abaturage uyu watezaga umutekano muke na we wari uhari yahise ategekwa gusaba imbabazi abaturage bose, Min. Prof.Shyaka abizeza ko agiye kugikemura byihuse.
Ati: “Icyo twumvise ni uko mukeneye umuyobozi wanyu,birakemuka vuba rwose.’’
Bwiza.com yamenye amakuru ko nyuma y’ubusabe bw’abaturage muri uwo mugoroba, Meya Kayumba Ephrem yahamagaye uyu Gitifu ngo azindukire ku karere gufata ibaruwa imusubiza mu kazi,akaba yayihawe kuri uyu wa 1 Ukuboza mugitondo.
Gitifu Rwango Jean de Dieu yabwiye Bwiza.com ati: “Ni byo, nahamagawe na Meya ku mugoroba wo ku wa 30 Ugushyingo ngo nze gufata ibaruwa insubiza mu kazi nyuma y’amezi arenga 6 ntakarimo kandi numva ndengana n’ubutabera bwarangize umwere. Kuri uyu wa 2 Ukuboza ndasubira mu kazi, ngashimira abaturage kuba baragaragarije Nyakubahwa ministiri ukuri bazi. Tugiye kongera ubufatanye mu iterambere ry’umurenge wacu, n’abayobozi bumvise ugutakamba kw’abaturage bakandenganura ndabashimiye cyane kuko nari naranditse nsaba kurenganurwa ariko byaranze.’’
Bwiza.com yagerageje guhamagara Meya Kayumba Ephrem ngo imubaze impamvu yategereje ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abisabwa n’abaturage ngo asubize uyu muyobozi mu kazi ke ati: ’’Ndi mu nama’’, ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubiza.

42 Responses
Minisitiri Shyaka yasubije mu kazi Gitifu wahagaritswe arengana, nyuma yo gutakamba kw’abaturage
Mubyuku Ndashimira cyane Minisiteri wacu w’Ubutegetsi bw’igihugu wunvise ukuri kubyo twaraye tumusabye akaba yatugaruriye umuyobozi wacu kuko umurenge wa Nzahaha warugeze aharindimuka kubera kubura umuyobozi uhamye. Ubuyobozi bw’Akarere karusizi nabwo bugabanye gufata ibyemezo buhubutse kuko bitera ibibazo muri twe nk’Abaturage

Rwango ni umugabo w’inyangamugayo cyane! Naho uwo wamubeshyeye we n’ubundi asanzwe ameze nk’ufite ikibazo! Si we harya ngo uri kwandika Bibiliya itukura nabonye kuri youtube???

Hubert rwose ndamwibutse muri TTC MURURU ,yari asanganywe utubazo two mu mutwe si ibya none nari nzi ko yakuze bikagabanuka

Nyakubahwa Minister SYAKA
Abaturage bo Muri NZAHAHA Byimazeyo Turabashimiye kutugarururira umuyobo w’umurenge wacu ukunda iterambere ryabatuge ayobora!

Mwarakoze cyanee Mubyeyi!

Mumurenge wacu ni ibyishimo rwose kuko nyakubahwa Minister atugaruriye Gitifu. Service atanga ni nziza cyane. Gitifu tumwifurije akazi keza.

Minister Shyaka turamushimiye cyane ku bushishozi bwe. Azarenganure na Gitif Didas wo mu karere ka Burera kuko nawe yazize munyangire.

Ariko Gitifu mumubwire ahindure iryo zina Rwango umenya naryo riri mubimuteza ibibazo! Burya ngo so ntakwanga akwita nabi! Azahindure yitwe Rukundo ntamuyobozi wakwitwa Rwango kandi ngo yigishe abo ayoboye urukundo kuko baravuga ngo izina niryo muntu.

Abayobozi bajye badufasha ibishoboka byose batarindiriye ko urwego rwisumbuye kuribo ko arirwo ruza gucyemura ibyo bagacyemuye?nonese kuki uwo muyobozi w’umurenge atahise agaruka kukazi?kuki se yahise ahamagarwa kuza gutora ibaruwa aruko Nyakubahwa Minister ahigereye?ubwo urumva ko hatarimo akarengane?byumvikane ko ntakindi cyamubuzaga kuba yakomeza akazi ke kuko iyaba gihari ntiyakabaye yarahise ahamagarwa Direct?

Rwose turishimye twari twarabuze umuyobozi wakorana ga umurava akazi ashinzwe Imana ihe umugisha Minister Shyaka

Turabashimiye

turishimye cyane kongerakuyoborwanumuyoboziwacu jean do dieu imana igume imwongereimbaraga nubushobozi bwokutuyoboraneza

Ibi Minister yakoze turabyemera nibwo b’Unyamwuga kbsa kandi turamushyigikiye burya kurenganura abarengana n’igikorwa cya gaciro nukuri azanadufashe Arenganure Gitifu w’umurenge wacu wa Busogo kuko nawe yazize Munyangire kandi ibigaragaara yarakoze akazi ushakira iterambere .turabizeye Nyakubahwa Minister mubushishozi bwanyu.murakoze

Turashyimira ubuyobozi bwiza bushyira mugaciro.

umwarimu wo mu mashuri yisumbuye atwarwa muri trandit center?
birababaje pe. hariya hantu avocat atagera? hariya hantu aho abacamanza ari nabo bafunga?