UPDF irasaba abaturage kugura imodoka z’imitamenwa zigiye gutunganywa n’uruganda rwayo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kirashishikariza abaturage kugura imodoka z’imitamenwa zitunganya n’uruganda rwayo rwa Nakasongola ruzafungurwa ku mugaragaro muri uyu mwaka.

Nk’uko ikinyamakuru New Vision kibivuga, ubu busabe bugaragara mu itangazo ryashyizwe ahabona n’uruganda NEC (National Enterprise Corporation) rwa UPDF rusanzwe rukora imodoka za gisivili n’iza gisirikare.

NEC iragira iti: “Iyubakwa ry’uruganda rw’imodoka z’imitamenwa muri Nakasongola rizakorwa na NEC rigiye gutangira. Mwatangira gusaba imodoka z’imitamenwa. Imodoka ni iz’abasivili n’abasirikare.”

Ababyifuza kandi barasabwa kuba bajyana imodoka zabo zisanzwe muri uru ruganda, zikaba zahabwa ubushobozi nk’ubw’iz’imitamenwa.

Igiciro cy’izi modoka zizatunganyirizwa mu ruganda rwa Nakasongola ntabwo kiramenyekana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *