Urubanza rwa Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we rwasubitswe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016 bitewe n’ibyiswe uburwayi bwo mu mutwe bwa murumuna we bushingiye ku kwivuguruza yagaragaje mu rukiko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubanza Maj Dr Rugombwa areganwamo na murumuna we kubera kwica umwana w’umuturanyi rwasubitswe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016 nyuma y’uko ubucamanza butegetse ko murumuna wa Maj Rugombwa rugombwa abanza kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe afite.
Muri uru rubanza Maj Dr Rugombwa yari yemeye ko yiteguye kuburana ariko murumuna we Mamerito asabirwa kubanza kujyanwa kwa muganga biturutse ku mwitwarire yagaragaje yo kwivuguruza.
Nsanzumuhire Mamerito murumuna wa Dr Rugombwa bareganwa muri uru rubanza byemejwe ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko bwemezwaga n’abunganira abaregwa mu rubanza nyuma y’uko uyu Mamerito agaragaje kwivuguruza akavuga ko ameze neza nyuma akabihindura akavuga ko atameze neza.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Maj Innocent Karara bwagaragaje kutishimira iyi myitwarire buvuga ko ari ugushaka gutinza urubanza ariko nyuma yo kwiherera abacamanza bemeje ko urubanza rusubikwa kugirango uyu Mamerito abanze avuzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maj Dr Rugombwa akurikiranwe ho kwica umwana witwaga Mbarushimana Théogène w’imyaka 19 y’amavuko amushinja kumwiba, ibi byabaye ku wa 09 Nzeri 2016 mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Nsanzumuhire Mamerito akurikiranyweho kuba yaba yarafashije mukuru we kwica, Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 09 Gashyantare 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


