Urubuga rwa X/twitter rushobora gufungwa mu masaha 48 muri EU

Sangiza iyi nkuru

Urubuga rwa X rwahoze rwitwa ‘Twitter’ rw’umuherwe Elon Musk rushobora gukumirwa mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kubera ibikomeje kurunyuzwaho harimo n’ibijyanye n’Intambara iri hagati ya Isiraheli na HAMAS.

Ibaruwa yo ku wa 10 Ukwakira 2023 yandikiwe Elon Musk yashizweho umukono n’uwitwa Thiery Brenton, akaba ari komiseri wa EU ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu bihugu bigize uyu muryango igaragaza ibyo urubuga rwa X rugomba gukosora no gutangaho umurongo mu gihe cy’amasaha 48 birebana n’ibikomeje kurunyuzwaho muri iki gihe Isiraheli iri mu ntambara n’umutwe wa HAMAS.

Thiery Brenton yasabye Elon Musk gutanga umurongo mu buryo bwihuse ku mikorere n’imikoresherezwe y’uru rubuga rwe hubahirizwa amategeko.

Ati “Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byakozwe na HAMAS kuri Isiraheli, dufite ibimenyetso byerekana ko urubuga rwawe ruri gukoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha n’amakuru atemewe muri EU. Reka nkwibutse ko itegeko rya serivisi z’amakuru yo mu ikoranabuhanga riguha inshingano zisobanutse zo kugenzura ibinyuzwa ku rubuga rwawe.”

Akomeza agira ati “Ugomba gukorera mu mucyo kandi ukagira amategeko n’amabwiriza agenga urubuga rwawe kandi ukayakomeraho kugira ngo yubahirizwe. Ugahora kandi ushishikariye gushyira mubikorwa amabwiriza yawe bwite. Ibi birushaho gukenerwa iyo ari ku bijyanye n’amakuru yerekeranye n’ubugizi bwa nabi n’Iterabwoba bigaragara ko bikomeje guhererekanywa mu butumwa bunyuzwa ku rubuga rwawe.”

EU irasaba Elon Musk kwita cyane ku nyungu rusange agafatira ingamba abakoresha urubuga rwe bahererekanya ubutumwa buteye ubwoba n’ubukwirakwiza urwango.

Mu mbuga nkoranyambaga nyinshi zitandukanye ziri ku isi, X/Twitter ni rumwe mu zikoreshwa n’abantu benshi nyamara runyuzwaho ubutumwa ubwo ari bwo bwose, kuri urwo rubuga niho ushobora gusanga amashusho y’abantu bari kwicana, abari gusambana, amafoto y’abantu bapfuye, abari gukorera abandi ihohotera ry’uburyo butandukanye nyamara ibi ntibyemewe mu mategeko mpuzamahanga agenga imikoreshereza ya Interineti.

EU ikaba isaba Musk gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira bene ibi bikorwa by’umwihariko ariko agahera ku kutemerera abakoresha uru rubuga guhererekanya amashusho n’amafoto ateye ubwoba y’ibikomeje kubera mu ntambara ya Irael na HAMAS birimo nk’amashusho y’abantu bica abandi, abakwirakwiza urwango, n’ibindi bitagaragaza ubumuntu.

Mu gihe Musk yaba adatanze umurongo kuri ubu busabe bwa EU bimwe mu bihano umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ushobora gufatira uru rubuga rwe harimo no kuba ibihugu binyamuryango bya EU bishobora gusabwa kurukumira.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Urubuga rwa X/twitter rushobora gufungwa mu masaha 48 muri EU
    cyore nonese aba sibo bavuga ngo uburenganzira mu kuvuga da none batangiye kuniga ibinyamakuru!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *