Ubuzima bugoranye kubera kubura imirimo mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ni ikibazo uru Rwanda rwejo rugarukaho, nyuma ya politiki zitandukanye z’igihugu bivugwa ko zigamije guhanga imirimo, igamije gukura aba banyarwanda mu bukene. Ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kiracyari ingutu aho benshi muri bo nanavuga ko bigoranye guca iyi ngoyi y’ubukene.
Kimwe mubyo inzego za leta zikangurira urubyiruko ni ukwishyira hamwe mumakoperative kugira ngo bazamurane, ariko baravuga ko bitakunda kuko nabyo bisaba ubushobozi kugeza uyu munsi benshi muri bo batagira.
Uru rubyiruko kandi ruvuga ko nubwo kujya mu makoperative amwe n’amwe bidasaba igishoro kinini, baremeza ko n’aya mafaranga make kuyabona ari ikibazo gikomeye,kuko ngo kwihangira imirimo iciriritse mu rubyiruko ruri mu bushomeri bikigoranye.
Mu magambo yabo yuje icyizere gike cyane bagize bavuze ko nta kazi bafite ndetse no kwihangira imirimo bitakunda umuntu adafite igishoro na kimwe.
Nubwo bo bateze amakiriro kuri leta, minisiteri y’urubyiruko yo iravuga ko uru rubyiruko mu gihe cyose rufite imbaraga, rugomba kwikuramo ko kwihangira imirimo, kugira ngo bajye mu makoperative bisaba amafaranga menshi.
Avugana n’umunyamakuru wa Radio 10 dukesha iyi nkuru ku murongo wa telefoni, Emmanuel Bigenimana, umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri yavuze ko guhera kuri byinshi uhanga umurimo bitashoboka asaba urubyiruko guhera kuri duke cyane bafite akomeza avuga ko kwinjira mu kwihangira imirimo bisaba kubikunda no kubyiyumvamo.
Kuri ubu Leta y’ u Rwanda nta mwihariko itanga ku gufasha urubyiruko kwibumbira mu makoperative, ariko baravuga ko hari gahunda zashyizweho zo kubigisha amasomo y’ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kwihangira imirimo. Ibi biriyongera kuri politike ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 igisaba imbaraga zikomeye kuko mu myaka yose imaze itaragerwaho. Iyi ikaba intandaro y’imibereho mibi kubw’ubushomeri bwashinze imizi mu rubyuruko rufatwa nk’imbaraga z’igihugu, ndetse rukaba n’amizero y’ u Rwanda rw’ejo hazaza.


