Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Francois Kanimba, yasabye ko urubyiruko rwaba nyambere mu guteza imbere uyu muryango.
[ad id=”44145″]
Mu nsangamyamatsiko igaragaza uburyo ubufatanye mu bihugu bigize umuryango, ari imwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere ibihugu biwugize mu bijyanye n’ubukungu, Minisiriti Kanimba yavuze ako urubyiruko ari rwo mbaraga z’iterambere bityo rukaba rugomba kuba nyambere mu guharanira iterambere ry’akarere.
Yagize ati”hari amasezerano y’ubwemerane ku bihugu bigize umuryango wa EAC. Aya masezerano ashingiye ku guteza imbere akarere, bityo ubutumwa bugenewe urubyiruko bukaba ari ukugaragaza uruhare rwarwo mu iterambere ry’uyu muryango.”
[ad id=”44145″]
Minisitiri Kanimba yavuze ko ibi bigomba kugaragarira mu bikorwa by’iterambere mu ngeri zitandukanye, zirimo gukora ibikorwa byo kwiteza imbere byambuka imipaka bikaba byashakirwa amasoko mu karere.
Aha yagarutse ku bikorwa by’urubyiruko rwo mu karere ya Musanze bisigaye bigurishirizwa mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda n’ahandi, bityo akaba asaba ko umubare wakwiyongera.
Iki cyumweru cyahariwe umuryango w’Afurika yunze ubumwe, gishingiye ku ngingo nyamukuru 3 zirimo kumenyesha Abanyarwanda ibyo bungukira muri uyu muryango, gukangurira abaturage gukomeza gutegura imishinga ibateza imbere ndetse no kubamenyesha ibyo basabwa nk’abanyamuryango.
Minisitiri Kanimba akomeza avuga koi bi byagerwaho mu gihe u Rwanda rukomeje kuzana abantu baturutse hirya no hino mu karere bafite ubumenyi buhagije ku bikorwa runaka hanyuma abandi bakabigiraho.
[ad id=”44145″]
Icyumweru cyahariwe kwita ku bikorwa by’umuryango wa EAC cyatangijwe mu mwaka wa 2010, mu nama yari yabaye ku nshuro ya 20 yari yahuriwemo n’inama y’abaminisitiri bagize uyu muryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


