Urubyiruko rugera kuri 80 rwavuye mu bihugu 35 byo ku isi ruje kwigira mu Rwanda gahunda zitandukanye cyane uburyo babungabunga amahoro, umutekano hamwe n’ubumwe n’ubwiyunge, rwashimye iterambere rugezeho.
Ni urubyiruko rwibumbiye mu muryango CEVAA (Communaute Evangelique d’Action Appostolique), umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango ku isi, Rev.Pastor Emmanuel Desire Johnson wo muri Cameroon, avuga ko rwaje mu Rwanda ruvuye mu bihugu byo ku migabane yose, mu biganiro byamaze icyumweru.
Yagize ati “twaje mu Rwanda kuko ari igihugu cy’icyitegererezo ku isi, twari tumenyereye kujya Iburayi, Amerika n’ahandi, ariko u Rwanda rufite byinshi byadufasha kurusha ahandi. Bageze ku mutekano usesuye, bariyunze nyuma ya Jenoside, kandi bahagurukiye no kubungabunga amahoro mu bihugu bindi, twaje kubigiraho n’iterambere”.
Ikindi bashimira u Rwanda ni igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba, aho bavuga ko ari ibirori mu gihe mu bindi bihugu abenshi bakomokamo hari intambara imvururu,..
Uhagararuye uyu muryango mu Rwanda, Munyankindi Epimaque yavuze ko bishimira ko uyu muryango wahisemo u Rwanda, bakaba basanga ari ishema kuri bo no kugihugu.
Ati “twari tumenyereye kujya Iburayi na Amerika, kuba muri Afurika bahisemo igihugu cyacu byadushimishije ndetse n’uburyo bakiriwe bishimye cyane”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rubyiruko rwanaboneyeho n’akanya ko kwamagana urubyiruko rugikoreshwa mu bugizi bwa nabi hirya no hino ku isi, mu mitwe y’iterabwoba,…
Rev.Pastor Emmanuel Desire Johnson, ati “iwacu hari Boko Haram, hari n’indi mitwe y’iterabwoba myinshi, turasaba ko bakwirinda ibyo bikorwa bibi, turamagana kandi abitwaza amadini bagakora ibibi , intego zacu ni uko amadini yakubahana buri wese mu myizerere ye”.
Mu butumwa bahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Pierre Celestin, yabasabye gukunda ibihugu byabo ndetse no kurebera ku bayobozi beza by’umyihariko Abanyafurika. Ati “dufite umuryango Panafrican turasaba ko mwagira uruhare kuwuteza imbere, kandi turabashimira ko mwahisemo kuza kwigira ku Rwanda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com
Â


