Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhnzi n’Ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata ndetse n’abandi bantu 45 batunganya amata bagakoramo ikivuguto, Fromage n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko izi nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare ruzatangira muri Werurwe, mu gihe byari biteganyijwe ko ruzaba rwatangiye gukora mu mpera z’umwaka ushize.
Ati “Ruje gukemura ikibazo cyo kubura aho dutunganyiriza amata. Ntabwo dufite impungenge z’uko amata azabura, ariko no mu borozi twaganiriye nabo, uko bazabasha kugira umukamo w’amata uhoraho.”
Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Alexis Kabayiza, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku bibazo byose by’umukamo aborozi bafite. Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amata no kuyabika. Ni ibintu bizatuma hatongera kubaho igiciro gihindagurika bitewe n’igihe.
Uruganda rutunganya amata y’ifu rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka, ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw.
Byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru muri iyi Ntara.
Gusa, bivugwa ko ukurikije amata uru ruganda ruzakenera angana na litiro ibihumbi 500 ku munsi, ukanagereranya n’umusaruro wa litiro ibihumbi 133 w’amata ari kuboneka mu Burasirazuba uyu munsi, usanga hakirimo intera ndende yo kugera kuri uyu mukamo wifuzwa.
Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inka ibihumbi 514 zibarizwa mu nzuri ibihumbi icumi, mu gihe cy’imvura baboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 133 z’amata ku munsi naho mu mpeshyi hakaboneka litiro ibihumbi 44.


