Uruhande rwa Katumbi rwasabye ko Perezida wa CENI yegura kandi agashyikirizwa ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Amatora ya perezida, ay’inteko ishinga amategeko, n’ayo ku wgo rw’intara yaranzwe n’uburiganya bukabije, n’uko byemezwa n’umukandida Moà¯se Katumbi, usaba ko yateshwa agaciro ndetse na Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), Denis Kadima akegura.

Umwuka mubi urakomeza kuzamuka muri DRC mu gihe amatora yagombaga kuba gusa ku wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza akurikije kalendari ya CENI, ariko yarakomeje kugeza kuri uyu wa Gatandatu ushize mu ntara zimwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, uruhande rwa Moà¯se Katumbi rwamaganye cyane cyane ikoreshwa mu gihugu hose ry’udusanduku tw’itora tudafunze, gukoresha uburyo bwo kuzuza ibintu gakondo, gutera uubwoba abatora n’abarwanashyaka byakozwe n’uruhande rwa perezida ucyuye igihe ku biro by’itora byinshi mu gihugu.

Kubwa Katumbi, Matata, Sesanga, Diongo na Kikuni, ngo iyi “sisitemu ya Machiavel” y’uburiganya bwateganijwe yemereye CENI gucapa PV iha perezida ucyuye igihe (Félix Tshisekedi) intsinzi mu turere atigeze abonamo amajwi. Kubwibyo gutangaza amanota yabonetse ibiro by’itora ku biro by’itora nta cyizere byagirirwa.

Aba batavuuga rumwe n’ubutegetsi kandi basabye kwegura byihuse Perezida wa CENI no kumugeza imbere y’ubutabera n’abandi bagize ibiro bye, «  kubwo kuba barateguye kandi bagashyira mu bikorwa uburiganya bubi bw’amatora igihugu kitigeze kimenya no kwambura miliyoni z’Abanyekongo uburenganzira bwabo  »

Kubw’ibyo, aba bemeza ko batazigera bemera ibizava mu matora n’inzego zizashingwa nyuma yayo kuko bizaba binyuranyije n’itegeko nshinga ryo kuwa 18 Gashyantare 2006.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *