Mu mukino wa gicuti wahuje u Bwongereza na Uruguay warangiye banganyije 1-1, habayemo ikintu kidasanzwe cyasize abafana n’abakinnyi benshi bibaza ku rwego rw’umusifuzi.
Manuel Ugarte, umukinnyi wo hagati wa Uruguay, yagaragaye nk’uwahawe amakarita abiri y’umuhondo, ariko ntibyamuviriyemo ikarita itukura nk’uko bisanzwe.
Ugarte yabonye ikarita ya mbere mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma yo gukora ikosa rikomeye. Nyuma y’aho, ibintu byarushijeho kuba bidasanzwe mu minota ya nyuma y’umukino.
Ku munota wa 81, nyuma y’uko Ben White atsindiye u Bwongereza igitego, abakinnyi ba Uruguay batangiye kwinubira icyo gitego. Ugarte na we yari muri abo, maze umusifuzi amuha indi karita y’umuhondo.
Icyari gitegerejwe ni uko ahita yirukanwa mu kibuga binyuze mu guhabwa ikarita itukura, ariko ibyo ntibyabaye.
Nyuma y’ako kanya, hatangajwe ko iyo karita ya kabiri yakuweho, bituma Ugarte akomeza gukina nk’aho nta kibazo kibaye.
Hari n’amakuru avuga ko ikarita ya mbere ishobora kuba yari igenewe José María Giménez atari Ugarte, naho iya kabiri yo yaje guteshwa agaciro burundu
Ugarte yakomeje gukina kugeza asimbujwe ku munota wa 87, ibintu byatumye adahanishwa no gusiba umukino utaha.


