Urukiko rugiye gutanga umwanzuro ku bujurire bwa Ntaganzwa

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatanu, itariki ya 17 Gashyantare, Urukiko rw’Ubujurire ruzatanga imyanzuro mu rubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa .

Uyu mugabo w’imyaka 60, yahoze ari Umuyobozi (Bourgmestre) wa Komine ya Nyakizu (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) yari yahamijwe ibyaha birimo jenoside, ndetse no gufata ku ngufu n’ubwicanyi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu bindi yahamijwe, harimo kuyobora ibitero byo ku ya 15 Mata 1994 byibasiye Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Cyahinda muri Komini ya Nyakizu, aho ubuzima bw’abantu benshi bwatikiriye.

Kuva mu Kuboza umwaka ushize, Ntaganzwa yari mu rukiko yamagana igihano cy’igifungo cya burundu yahawe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe ibyaha mpuzamahanga (HCCIC) mu 2020 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatangabuhamya babwiye urukiko mu rubanza rwa mbere ko Ntaganzwa yazanye abajandarume i Butare muri Cyahinda anabategeka kurasa abaturage b’abatutsi bari bateraniye kuri Paruwasi Gatolika.

Ibyo babikoze ku bufatanye bw’Interahamwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda.

Ubujurire bwa Ntaganzwa bushingiye ku mpamvu nyinshi, iz’ingenzi muri zo ni ukuvuga ko ubuhamya bwakoreshejwe mu rubanza rwe rwa mbere butemewe.

Urugero, yavuze ko abatangabuhamya batanze ubuhamya ko bamubonye mu bitero bya Cyahinda bavuguruzanya ku byerekeye ubwoko bw’imyenda yari yambaye, bamwe bavuga ko yari yambaye umwambaro wa gisirikare mu gihe abandi bavuze ko yari yambaye imyenda ya gisivili.

Icyakora, mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko uburyo Ntaganzwa yari yambaye kuri uwo munsi ari ikintu gito cyane abatangabuhamya bashobora kwibagirwa nyuma y’imyaka makumyabiri.

Ntaganzwa yatawe muri yombi mu 2015 afatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo maze yoherezwa mu Rwanda mu 2016.

Yari umwe mu bantu icyenda bashakishwaga cyane n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ariko akaba yari atarafatwa igihe urukiko rw’umuryango w’abibumbye rwafunga imiryango mu 2015.

Mu mwaka wa 2012, ICTR yafashe icyemezo cyo kohereza ku bushinjacyaha bw’u Rwanda amadosiye ya batandatu mu bantu icyenda bashakishwaga kurusha abandi bari batarafatwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *