Isomwa ry’urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa, wari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu akaba yarahamwe n’ibyaha bya Jenoside, ryashyizwe ku itariki ya 17 Gashyantare 2023 .
Muri Gicurasi 2020, Ntanganzwa yari yahamijwe ibyaha yashinjwaga gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’iby’iterabwoba rumuhanisha igifungo cya burundu mbere yo kujurira.
Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Mu byaha byamuhamye harimo icyo gukora Jenoside, gufata ku ngufu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ntaganzwa ashinjwa kuba ari we wari ku ruhembe rw’imbere mu gitero cyagabwe ku Batutsi b’abasivili bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda muri Komini Nyakizu, ahiciwe imbaga y’inzirakarengane ziganjemo abagore, abasaza n’abana.
Abatangabuhamya babwiye Urukiko Rukuru mu rubanza rwa mbere, ko Ntaganzwa ari we wazanye Abajandarume i Cyahinda abakuye i Butare, ndetse anabategeka kurasa abasivili b’Abatutsi bari birunze kuri Paruwasi.
Ibyo bikorwa by’ubugome, Abajandarume babifatanyijemo n’Interahamwe ndetse n’impunzi z’Abarundi zari muri ako gace k’Amajyepfo gahana imbibi n’u Burundi.
Mu bujurire bwe, Ntaganzwa yashingiye ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko igaruka ku buhamya bw’abatangabuhamya avuga ko buvuguruzanya kuko abatanze ubuhamya ko bamubonye mu gitero cy’i Cyahinda batahurije ku myambaro yari yambaye, aho bamwe bavuze ko yari yambaye ishati ya gisirikare mu gihe abandi bavuze ko yari yambaye imyenda ya gisivili.
Umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko uko Ntaganzwa yaba yari yambaye kose uwo munsi bidafite agaciro gakomeye, ku buryo abatangabuhamya baba bakibyibuka nyuma y’imyaka 27 ishize, cyane ko bamubonye mu bihe bitoroshye aho kwibuka imyambaro bitari kuza mu bintu by’ingenzi umuntu yazirikana.
Yongeyeho ko icy’ingenzi ari ibihamya bihagije bishimangira ko Ntaganzwa yagaragaye ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba na we ubwe yiyemerera ko yari ahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.
Nubwo yemera ko yari ari kumwe n’Abajandarume yavanye i Butare, mu rukiko Ntaganzwa yavuze ko yari abazaniye gucungira umutekano abaturage. Yongeyeho kandi ko amasasu yarashwe n’Umujandarumwe umwe gusa amucitse ku bw’impanuka.
Ibi ariko ntabwo abivugaho rumwe n’umushinjacyaha wibajije uburyo amasasu yavuze ku bw’impanuka yishe imbaga y’Abatutsi, ati: “Uretse n’ibyo, ntihari Abajandarume gusa. Interahamwe n’impunzi z’Abarundi bitwaje intwaro gakondo bari kumwe na bo, babafasha mu bwicanyi. Abo na bo se barimo kubungabunga umutekano w’abaturage?”
Yagarutse no ku mutangabuhamya wagarutse ku magambo y’incyuro Ntaganzwa yabwiye Abatutsi bari kuri Paruwasi ati: “Amafaranga yanyu mwayaguze inka, ayacu tuyagura imbunda. Ubwo rero mushikame maze amahembe y’inka zanyu abakingire amasasu…”
Nyuma y’ayo magambo ngo ni bwo urufaya rw’amasasu rwahise rwumvikana, Abatutsi batagira ingano bicwa na yo abandi bahorahozwa n’Interahamwe ndetse n’impunzi z’Abarundi, bifashishije imipanga, amahiri n’izindi ntwaro gakondo.
Ntaganzwa wafatiwe muri RDC mu 2015 mbere yo koherezwa mu Rwanda mu 2016, yari umwe mu bantu icyenda bashyiriweho impapuro zibata muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.


