Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwanzuye ko Seyoboka aba afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda, Henri Jean Claude Seyoboka uherutse koherezwa kuburanira mu Rwanda kubyaha bya Jenoside akurikiweho yamaze gukatirwa n’urukiko gufungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha byose aregwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Seyoboka woherejwe n’igihugu cya Canada akurikiranweho ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ubwo yari umusirikare mu ngabo z’icyo gihe.
Seyoboka by’umwihariko ubushinjacyaha bya gisirikare bumushinja ibyaha bitatu birimo gukora Jenoside, gutegura Jenoside ndetse n’ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore nk’ibyaha bya Jenoside.
Maj. Gerard Muhigirwa nk’umucamanza wari uyoboye urubanza rwa Seyoboka ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yanzuye ko afungwa bitewe n’uko ibyaha akurikiranweho bifite uburemere ukomeye kandi hakaba hari ibimenyetso bigaragara bimushinja.
Capt. Kayiranga Kayihura, umushinjacyaha muri uru rubanza yongeye gusobanura ko ibyaha Seyoboka akurikiranweho ari ibyo yakoreye mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge aho mu mwaka wa 1993 ngo yagiye ndetse anashishikariza abantu kujya mu nama yari irimo Angelique Mukandutiye wayoboraga Segiteri n’undi mugore witwa Odette Nyirabagenzi bose bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.
Seyoboka kandi ngo mu gihe cy Jenoside yajyanye n’aba bagore babiri ndetse n’abandi bayobozi mu bya gisirikare bajya kwica abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya CELA, muri Saint Paul ndetse no muri Saint Famille ku mataliki atandukanye ariko yose yo mu kwezi kwa kane 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu Seyoboka ahakana ibyaha byose ashinjwa aho avuga ko icyo gihe ubushinjacyaha bumushinja guteguramo Jenoside ngo we yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda kuburyo atari kubona umwanya wo kujya mu nama zose ashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *