Urukiko rwa ICC rugiye gushaka inzobere zizatuma ibihugu bidakomeza kuva mu muryango

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko ibihugu bitandukanye bikomeje kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC ku bwinshi, inama nkuru y’uru rukiko yanzuye ko hagomba kurebwa inzobere mu bijyanye no kunga zikazaganiriza ibihugu byamaze kwikura muri uru rukiko ndetse n’ibifite gahunda yo kuvammo hagamijwe kurebera hamwe umuti urambye w’uburyo rutazatakaza ubusugire bwarwo.
[ad id=”44145″]
Ni mu nama iherutse kubera muri Nethelands ku wa 5 w’iki cyumweru gishize, yari igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bihuriye muri uru rukiko byakaza umubano n’ubuhahirane, bityo ntibifate umwanzuro wo kureka kuba umunyamuryango kubera kwitana ba mwana.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abagera kuri 30 baturutse muri leta zigera kuri 20 zitandukanye, ubuyobozi bw’uru rukiko ndetse n’abakuru b’inkiko z’ikirenga mu bihugu bitandukanye. Yanzuye ko uru rukiko rugomba kureba abantu bafite ubunararibonye mu kunga abaturage, bagahuza ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe kubiganiriza no kubyumvisha inyungu ziri mu kuba umunyamuryango ndetse no kuba haba ingorane mu kuvamo.
Uru rukiko rutegetswe gukora ibi nyuma y’uko ibihugu birimo Kenya, Burundi, Africa y’Epfo ndetse na Gambia bigaragaje icyemezo cyo kuva muri uru rukikokandi hari bimwe byagiye biburanishwa ariko imanza zikarangira mu buryo budasobanutse nka Kenya.
Muri uku kwezi kw’Ugushyingo, ibihugu bitari ibyo ku mugabane w’Afurika birimo u Burusiya ndetse na Philippines na byo byatangaje ku mugaragaro ko bitajya muri uru rukiko.
[ad id=”44145″]
Ibi kandi bibaye mu gihe ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byo bishinja uru rukiko kubyibasira nkabo aribyo binyamakosa gusa, kandi no mu bindi bihugu birimo iby’ibihangange biri muri uru rukiko bikora amakosa ariko ntibihanwe cyangwa ngo bikurikiranwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *