Umuyobozi wa kabiri wo mu rwego rwo hejuru i Vatican yabwiye urukiko rwa Vatican ko Papa Francis yemeye gukoresha amafaranga ibihumbi magana y’amayero mu kwishyura ingurane kugira ngo agerageze kubohora umubikira washimuswe n’abarwanyi ba Al-Qaida muri Mali .
Arkiyepiskopi Edgar Pena Parra, wa gatatu mu bantu bakomeye bo muri Vatican, yabwiye urukiko ko yitabaje, kandi yemererwa na Papa Francis gukoresha amafaranga nyuma gato yo gutangira imirimo ye nk’umusimbura mu bunyamabanga bwa Leta mu mpera za 2018.
Ku wa Gatanu, Pena Parra yasubizaga ibibazo ku munsi wa kabiri nyuma yo guhamagarwa n’abunganira abaregwa bahagarariye abantu icumi bakurikiranyweho ibyaha byinshi by’amafaranga nk’uko tubikesha Euronews.
Kimwe mu bigize urubanza rwa Vatican kireba amayero 575.000 yavuye kuri konti ya Vatican muri Banki y’u Busuwisi yoherejwe kuri sosiyete ikorera mu gihugu cya Slovenia yanditse ku witwa Cecilia Marogna, wiyita umusesenguzi mu by’umutekano wahawe akazi mu 2016 n’uwasimbuwe na Pena Parra, Cardinal Angelo Becciu, nk’umujyanama wo hanze ya Vatican.
Umwaka ushize, Becciu yabwiye urukiko ko yashakishije inama za Marogna mu 2017 nyuma yo gushimuta Umubikira Gloria Cecilia Narvaez washimuswe na al-Qaida muri Maghreb ya kisilamu, yongereye imbaraga binyuze mu gushimuta Abanyaburengerazuba. Mu gihe yari afunzwe muri Mali, uyu mutwe werekanaga rimwe na rimwe Narvaez kuri videwo asaba ubufasha bwa Vatican.
Becciu yabwiye urukiko ko Papa Francis yemeye gukoresha amafaranga agera kuri miliyoni imwe yo kubohora umubikira wo muri Colombia. Becciu yavuze ko we na Marogna bagiye i Londres kugira ngo babonane, hanyuma baza guha akazi ikigo cy’umutekano cyo mu Bwongereza, Inkerman, ko gushaka Narvaez no kumubohoza. Amaherezo yarekuwe mu Kwakira 2021.
Mu kirego cyabo, abashinjacyaha bavuze ko bishyuye kabiri: Bavuze ko amapound 500.000 y’ama pound yo mu Bwongereza, cyangwa icyo gihe yari ahwanye n’amayero 575.000, yoherejwe kuri konti ya Inkerman muri Barklays Bank ngo ikore icyo gikorwa.
Ku buryo butandukanye, bashyize ku rutonde ubwishyu icyenda bwishyuwe kuri konti ya Vatican muri Banki y’u Busuwisi bwose hamwe bungana n’amayero 575.000 yoherejwe muri sosiyete ya Logsic DOO ya Marogna kuva ku itariki ya 20 Ukuboza 2018 kugeza ku ya 8 Nyakanga 2019.
Abashinjacyaha bavuga ko bakurikije inyandiko za banki zo muri Slovenia, Marogna yakoresheje ayo mafaranga mu kugura ibintu by’agaciro no kujya mu biruhuko.
Becciu na Marogna bombi baregwa kunyereza umutungo, ibirego bombi barabihakana.


