Urukiko rwemeje gatanya n’uko Platini atabyaranye na Olivia

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Nemeye Platini yatandukanye byemewe n’amategeko na Ingabire Olivia bari barashakanye nk’uko Urukiko rwemeje.

Uyu mwanzuro wo gutandukana wemejwe nyuma y’ikirego cy’abo bombi cyatanzwe mu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Aba bombi basabaga Urukiko ko rwakwemeza ubwumvikane bwabo mu gutandukana burundu, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021 ubwo basezeranaga kubana nk’umugore n’Umugaba. Platini niwe wanditse asaba gatanya muri icyo gihe.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwo gutandukana burundu, urukiko rwemeje ko batandukanye burundu.

Urukiko rwemeje kandi ko Platini na Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.

Ikindi rwemeje ko umutungo utimukanwwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu byagabanywe mu bwumvikane.

Rwemeje ko inzu bari bafitanye mu Karere ka Bugesera iguma ari iya Platini ndetse igomba guhita imwandikwaho wenyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *