Nyuma y’uko leta ya Tanzania itegetse gutwika inkoko zibarirwa umu bihumbi zari zivuye muri Kenya, abaturage ba Kenya batangaje ko bagiye gukora imyigaragambyo yamagana ibikorwa bya Tanzania kuko atari ku nshuro ya mbere ibangiriza.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo leta ya Tanzaniya yategetse gutwika imishwi y’inkoko ibarirwa mu bihumbi 6400, ibi bikanashyirwa mu bikorwa bavuga ko izi nkoko zashoboraga guteza ibicurane by’ibiguruka mu gihugu cya Tanzaniya.
Ku rundi ruhande, abanyakenya bavuga ko iyi ndwara y’ibicurane by’ibiguruka nta bijya byumvikana mu gace izi nkoko zari zaturutsemo, ahubwo bakavuga ko Tanzania ibikora mu rwego rwo kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uhungabane bityo ko nibishaka bizabaho.
Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 6 Ugushyingo, ni bwo umunyamabanga wa leta ya Kenya ushinzwe ibikorwa by’ububanyi n’amahanga, Tom Amollo yatangaje ko hari n’ibindi byemezo Tanzania yagiye ifata itabanje kugisha inama Kenya kuko byafatwaga ku byaturutseyo, bityo bikaba bishobora kuba imbarutso y’imyivumbagatanyo hagati y’ibihugu byombi mu gihe nta gikozwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse gutwika inkoko zivuye muri Kenya, ngo hari n’ubwo Tanzania yateje icyamunara inka zo muri Kenya kuko zari zamvutse zikajya kurishayo, ibyo bigakorwa nta biganiro bibayeho hagati y’ibihugu byombi ngo harebwe uburyo byakemurwa mu mahoro.
Yanavuze ko mu gihe nta gikozwe ibi byahungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ku bijyanye n’ubuhahirane.
Mu kwezi gushize kwa cumi, leta ya Tanzania yateje icyamunara, inka zigera ku 1,325 zo muri Kenya ariko zari ku butaka bwa Tanzania zaragezeyo zirisha.
Mu bikorwa bias n’imyigaragambyo byabyukiye mu mujyi wa Nairobi, abaturage bavugaga ko bari kwamagana abatanzania mu gihe ikomeje kubateza ibihombo byongeye inzego z’ubuyobozi zo hejuru zikaba nta cyo ziri kubikoraho.
Ni nyuma y’uko izindi nka 70 na zo zo muri Kenya zigeze gufatirwa mu gace ka Tarakea, zikanga gusubizwa bene zo kuko zari zarinjiye ku butaka bwa Tanzania mu buryo butemewe n’amategeko zikurikiye ubwatsi n’abashumba ba zo.
Ibikorwa byo kuragira mu bindi bihugu birasanzwe aho usanga ibihugu nka Uganda, Sudani y’Epfo, Ethiopia n’ibindi usanga inka zo mu bihugu bimwe zirisha mu bindi ariko zafatwa bigakemurwa mu buryo bw’ubwumvikane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


