Urunturuntu hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku mupaka wa Ruhwa

Sangiza iyi nkuru

Ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda haravugwa urunturuntu, aho kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita hagaragaye umwuka mubi hagati y’ingabo z’u Burundi n’ingabo z’u Rwanda nk’uko amakuru aturuka aha avuga.

Aya makuru agera kuri SosMediasBurundi aravuga ko abapolisi bo mu mutwe ushinzwe kurwanya imyigaragambyo bashobora kuba baragerageje gushotora ingabo z’u Rwanda zari ku irondo mu mugezi wa Ruhwa babatuka.

Gusa, amakuru akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zaryumyeho ntihagire icyo zisubiza.

Ayo makuru kandi arakomeza avuga ko abapolisi baje no gguhamagara abasirikare b’u Burundi nabo bakamanukana ibikoresho by’intambara bikomeye bagashinga ibirindiro kuri kamwe mu dusozi two muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, bigatuma n’abaturage batahwa n’ubwoba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Twabonye abasirikare benshi n’Imbonerakure ninjoro. Twatekereje ko hagiye kuba imirwano.”

Aba baturage bavuga ko babonye imodoka enye za pick up ku mupaka buri imwe irimo abasirikare benshi bo ku rwego rwa ofisiye bo mu buyobozi bw’ingabo muri iyi Ntara ya Cibitoke.

Bikaba bivugwa ko abaturage bo ku misozi wa Camakombe na Gitumba muri Komini Mugina batinye no kujya mu mirima yabo kubera gutinya icyavuka muri uuyu mwuka mubi, mu gihe umuyobozi w’ingabo we ahakana ko hari umwuka mubi ku mupaka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *