Hari umwuka mubi uri hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’umuterankunga mukuru, SKOL ushobora gutuma ubufatanye hagati y’impande zombi buhagarara.
Uyu mwuka uje nyuma y’aho umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert yagiranye inama n’abakozi b’uru rwengero kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020, anenga Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko ari umuntu udafite ubushobozi bwo kuyobora no guteza imbere iyi kipe.
Ubwo yavugaga aya magambo, hari umwe mu bakozi ngo wafashe amajwi rwihishwa, maze ayakwirakwiza ku mbuga za WhatsApp, atangira kwibazwaho. Gusa ngo ubuyobozi bwa SKOL bukimara kumenya iby’aya majwi, bwahise bushakisha uruhindu uwaba yayafashe, akanayasakaza. Amakuru dukesha Rwanda Magazine avuga ko uyu mukozi yamenyekanye ndetse ngo gahunda ihari ni uko yirukanwa ku kazi [niba atarirukanwa].

Muri aya majwi, Ivan Wulffaert yumvikana agira ati: “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo. Ni ikipe idafite imiyoborere ihamye kandi iyobowe nabi. Iyo nicaranye n’umuyobozi wayo, mbona ari umuntu udashyira mu gaciro urangwa n’amarangamutima kandi udafite umurongo ngenderwaho, bigoye ko hari ikintu mwageranaho.”
Munyakazi Sadate amaze kumva iby’aya majwi, yavuze ko ajyana Ivan Wulffaert mu rukiko, mu byo yagereranyije n’umugati umuntu abyuka, agasanga Imana yawumuteguriye.
Sadate ati: “Hari igihe ubyuka ugasanga Imana yaguteguriye Umugati uzarya kugera no muzabukuru, nkimara kumva imvugo y’umuntu nahise ntekereza Indishyi nzabona numva ndishimye, Inkiko ziraza gukora.”

Kutagira icyo SKOL igeranaho na Rayon Sports bijyana n’ikibazo cy’uko hagati y’impande zombi habayeho ubwumvikane buke ku mafaranga yo kwamamaza. SKOL ubusanzwe iha iyi kipe miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, yo kuyamamariza ibikorwa n’ibinyobwa, ngo ikaba yifuza ko ubu yayakuba karindwi. Amakuru avuga ko uru rwengero rutabyemera kuko n’inzoga zayo zanyobwaga bitewe na Rayon Sports zaragabanyutse cyane.
Ibi babona nta nyungu zaba zikiri mu bufatanye bwabo, mu gihe umusaruro wayo wagabanyutse. Ikindi ngo ni uko SKOL iramutse ikubye karindwi aya mafaranga iha iyi kipe ngo yaba abaye kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa byo kuyamamariza; ibi ngo ntibyashoboka.
Muri Gicurasi 2014 ni bwo Rayon Sports yasinye amasezerano bwa mbere na SKOL Brewery Ltd, yiyemeza kujya yamamaza ibikorwa byayo ndetse n’ibinyobwa. Icyo gihe SKOL yemeye kujya iha iyi kipe amayero ibihumbi 50 yahinganaga na miliyoni zirenga 47 ku mwaka. Muri aya masezerano impande zombi zumvikanye ko aya mafaranga azajya yongezwa ku kigero cya 20% mu mwaka ukurikiyeho kugeza imyaka itatu aya masezerano yagombaga kumara irangiye.
Mu 2017, impande zombi zavuguruye amasezerano, Rayon Sports yemererwa kujya yakira miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, aya masezerano akaba azarangira mu 2022.
Umwuka mubi hagati y’impande zombi ukomeje, bikaba ngombwa ko habaho gusesa amasezerano, byakorwa mu bwumvikane cyangwa se hakitabazwa amategeko. Ikibazo cya Sadate na cyo gishobora kugira uruhare runini mu bwumvikane buke bw’uru rwengero n’ikipe mu gihe yaba yitabaje inkiko ngo zikemure ikibazo kiri hagati ye na Ivan Wulffaert kuko ubufatanye, ubwumvikane hagati y’impande ntibwaba bugishobotse ku mpande zihanganye.

14 Responses
Urunturuntu hagati ya Rayon Sports na SKOL rushobora gutuma ubufatanye buhagarara
Koko iyo uri ingegegera uba uriyo nyumvira ibyifuzo bya sadate koko ibye nibyo aroha mugifu

Sadate niba utekereza utya ibyo uroha munda uraciriritse kumbe wowe uri guhiga aho uzungukira? Mpise mbona ko uciriritse (urumunyenzara)

Nyumvira umuyobozi ushyira imbere indaye kuruta ikipe ,,,ese wibuka ineza skool yatugiriye? Sadate urutwa na munyakazi.

Kuyoborwa numutindi ngo Ni sadate!!! Umva imibare ye!!!

Nyamara uriya muyobozi wa skol yari yitegereje Sadate amubonamo zezenge! Kuko ibiri mu muntu nibyo akanwa kavuga, niyo atavuga uramureba ukagira ibyo umusomamo. Ngaho nawe umva umuntu w’umuyobozi udatekereza iterambere rya ekipe ayoboye ahubwo aragusha kunda ye tu! Sha rayon nta muyobozi ifite, niba ntawundi mwabona mushyiraho muzatore Rwarutabura cg Diane Gashumba dore ni umushomeri.

Aya magambo ya Sadate niba yarayanditse ateye isoni n’agahinda!
Njye nagiraga ngo ashyize imbere icyazamura ikipe naho!!! Ya bababa! Nyamara Skol yari yaradufashije pe!
Sadate out!

Nkunda reyon ariko sadat nadutanyana SKL arabaakozeamahano bumvikane nkabagabo