Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Madamu we, Agata Duda, kuri uyu wa Kane, itariki ya 8 Gashyantare 2024, basuye Ingoro ya Bikiramariya iri ku butaka butagatifu bwa Kibeho ndetse n’Ishuri ry’Abana bafite Ubumuga bwo Kutabona riherereye mu Karere ka Nyaruguru .

Mu ijambo yavugiye aha, Perezida Andrzej Duda yemeje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona ndetse ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda uruhare bwagize mu ishingwa ry’iri shuri, yizeza ko Pologne izakomeza kurishyigikira.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yashimye iri shuri ko ari ikimenyetso ko umwana wese ahawe ibyangombwa, yagira ubumenyi buzamufasha mu buzima bwe, ashima inkunga Pologne iritangamo ndetse no mu burezi muri rusange.

Yanashimangiye ko Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere uburezi kuri bose nta vangura ribayeho.
Mbere yo gusura iri shuri, Perezida wa Pologne na Madamu we babanje gusura Ingoro ya Bikiramariya i Kibeho.
Perezida Andrzej na Madamu we Agata Duda bari i Kigali kuva ku wa Kabiri aho basoje uruzinduko rwabo rw’akazi rw’iminsi itatu, rwari rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Pologne, kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare.

Sister Pia, uyobora iri shuri yavuze ko ryashinzwe hagamijwe gufasha abana bafite ubumuga




Perezida Duda yemeje ko bazakomeza gutera inkunga iri shuri
















