Nyuma yo gutandukana na Diamond bari bamaze kubyarana abana babiri, umuherwe Zari Hassan benshi bamunenze kubera igikorwa yakoze benshi bavuga ko cyaba ari icyo kwangisha uyu mugabo abana be.
Abana babiri (Tiffah & Nillan) Zari yabyaranye na Diamond, buri umwe afite konti ye kuri Instagram, by’umwihariko bakaba bari mu bihumbi by’abafana byakurikiraga (Followers) Diamond kuri uru rubuga. Mu mpera z’icyumweru gishize bakaba baravuye mu bamukurikira.
Nk’uko ikinyamakuru sde.co cyo muri Tanzaniya kibitangaza ngo buri wese yari afite abo akurikira 6, aribo ababyeyi be (Diamond & Zari), abavandimwe babo batatu [abana Zari yabyaranye na Ivan wapfuye], ndetse umwe agakurikira undi (Tiffah & Nillan).
Ubu ku nkuta zabo, buri umwe akurikira abantu 5 kuko se yakuwemo, bityo ibi bamwe bakaba babifashe nko gushaka kwangisha aba bana se, mu gihe bakiri bato batazi ibibazo afitanye na nyina.
Igishingirwaho, ni uko aba bana bakiri bato bataramenya gukoresha imbuga nkoranyambaga, bityo bikaba byakozwe na nyina (Zari) kubera ishyari dore ko na we ubu atakimukurikira ku mbuga nkoranyambaga..
Ngo ku cyumweru, ku munsi mukuru wa Pasika, ubwo Zari yari i Dubai n’abana be, Diamond we yari mu bitaramo muri Tanzania ateruye umwana yabyaranye n’umunyamideli Mobetto Hamisa, ibi ngo bikaba aribyo byaba byarateye uyu mugore kugira ishyari.
Ubwo Zari yatangazaga ko yatandukanye na Diamond kubera kumuca inyuma, hari ku wa 14 Gashyantare 2018, yashimangiye ko batandukanye mu nzu, ariko ko bazakomeza gufatanya inshingano yo kurera.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



