Lt. Gen. Innocent Kabandana wahoze ari Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yasezeweho bwa nyuma.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt. Gen. Jean Jacques Laurent Mupenzi, uw’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kaberebe, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira n’abandi.
Witabiriwe kandi n’abarimo Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame.
Lt. Gen. Innocent Kabandana yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare, nyuma ya Misa yo kumusabira yabereye muri Diyosezi ya Butare.
Gen. Mubarakh Muganga mu izina rya Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko cyari igihe kitoroshye ku muryango wa Lt Gen Kabandana, RDF, ndetse n’igihugu muri rusange, by’umwihariko “iyo dutekereje igihe twamaranye na we (Kabandana), ku bwitange bwe budashidikanywaho, ibyo yagezeho bigaragara ndetse n’umusanzu uhoraho yatanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no kubaka umutekano wacyo.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe twunamira kubura umuyobozi ukomeye, Lt Gen Innocent Kabandana, tugomba kandi kubaha no kwishimira umurage yasize, umurage waranzwe na disipulini itajegajega ndetse no gukunda igihugu byimbitse, ibyo yatanze haba imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bwo mu mahanga.”
Gen. Mubarakh Muganga yashimangiye ko ingufu igisirikare cy’u Rwanda gifite zubakiye ku kazi cyakorewe n’abasirikare bagiye bacyitangiye nka Lt. Gen Innocent Kabandana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Kabandana.
Uyu muryango washimiye cyane ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.
Umugore wa Lt Gen Kabandana, Savine, yavuze ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n’amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by’umwihariko Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Ati “Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by’ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.”
Umwana we w’imfura, Dr. Monia Kabandana, na we yashimye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashije umubyeyi we kwivuza, avuga ko mbere y’uko atabaruka, yabyishimiraga kandi byatumye asaba abana be gukomeza gukunda igihugu.
Yavuze ko se yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw’u Rwanda kuko yabyifuzaga kandi kuri we ngo yabifashe nk’umugisha kuba ataraguye i mahanga.


