USA: Abantu 4 bishwe barasiwe mu isabukuru y’amavuko

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu bane bapfuye barasiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 muri Leta ya Alabama yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Abantu 28 kandi bakomeretse, bamwe muri bo bikomeye cyane, nyuma yo kurasirwa kuri studio izwi nka Mahogany Masterpiece Dance Studio mu mujyi wa Dadeville kuwa Gatandatu.

Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye witwa Phil Dowdell, wari umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’icyamamare, yatangajwe n’ibitangazamakuru byaho nk’umwe mu bahapfiriye.

Perezida Joe Biden yongeye gusaba ishyirwaho ry’amategeko agenga gutunga imbunda nyuma y’ibyabaye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

“Igihugu cyacu kigeze he mu gihe abana badashobora kwitabira ibirori by’amavuko nta bwoba?” ibi Biden yabyibajije, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na White House ku Cyumweru.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru gikurikirana urugomo rukoreshwamo imbunda Gun Violence Archive, ngo uku kurasa kwagejeje Amerika ku irasa mu kivunge kurenga inshuro 160, aho abantu bane cyangwa barenga bamaze kuraswa muri uyu mwaka.

Dadeville ituwe n’abaturage bagera ku 3.200, ni umujyi muto, wo mu cyaro utamenyereye kubamo ihohoterwa kuri uru rwego.

Igitangaje kuri iri raswa riheruka, kandi kikaba ari ikintu kidasanzwe, n’uko ari bike bizwi ku muntu ukekwa.

Usibye ibyo kandi, nta bisobanuro birambuye byerekeranye n’uburyo irasa ryarangiye, cyangwa niba ukekwaho icyaha yarishwe cyangwa yarafashwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *