Mu gihe hasigaye intara zitarenze 5 amajwi yavuye mu matora ataragaragazwa, bisa nk’aho byarangiye Donald Trump ari we wegukanye intsinzi mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ugushyingo 2016, aho amaze kugira amajwi 276 mu gihe Hillary Clinton afite amajwi 218. Iyi rero ikaba ari intsinzi idasubirwaho kuko ugomba gutsinda yasabwaga amajwi 270 gusa. Trump akaba abaye perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo yagejeje ku banyamerika nyuma y’intsinzi, Donald Trump yavuze ko yakiriye telephone ya Hillary Clinton imushimira ku ntsinzi agize, yongeraho ko nawe amushimira n’umuryango we cyane kubw’urugamba warwanye mu gihe cyo kwiyamamaza. “ Yarurwanye neza cyane. Hillary yakoze igihe kirekire kandi cyane mu gihe kirekire, none tumurimo ideni ry’ineza yagiriye igihugu cyacu ”.
Trump yijeje Abanyamerika ko bagiye gufatanya mu kongera kubaka igihugu cyabo, aho yavuze ko yabashije kukimenya neza, yongeraho ko buri munyamerika azagira ububasha bwo kugira impampo inzozi ze.
Yavuze ko bagiye kwibanda ku kuvugurura imijyi yabo bubaka ibikorwaremezo bishya kandi ngo bagiye gushyira miliyoni z’abaturage mu kazi mu gihe bongera kubaka igihugu.
Yakomeje avuga ko bagiye no kwita ku bahoze mu gisirikare agira ati: “ Amaherezo noneho tugiye kwita ku bavuye ku rugerero bacu ”.
Trump kandi mu migambi afitiye igihugu cye, harimo kongera umusaruro w’igihugu bakagira ubukungu bukomeye kurusha ubundi ku isi ari nako ariko ngo bazakorana neza n’ibihugu bizifuza ko bakorana.
[ad id=”44145″]
“ Ndashaka kubwira isi ko mu gihe tuzakomeza gushyira inyungu za Amerika imbere, tuzanakorana mu mucyo na buri wese.
Ubu rero, nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire abantu bamwe bamfashije mu by’ukuri ”.
Aha Trump yahereye ku babyeyi be, mushiki we n’umuvandimwe we, ndetse n’umuvandimwe we wapfuye.
Yasoje avuga ko akunda igihugu cye ndetse ashimira buri wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




