Umwana w’Umunyarwanda wavukiye mu nkambi y’impunzi, Faustin Dushimimana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atunzwe no gukanika amagare kandi ko abona bizamugeza kuri byinshi.

Dushimimana w’imyaka 16 avuga ko yamaze imyaka 13 mu nkambi y’impunzi mu Rwanda nyuma yaho iwabo bahunze intambara z’urudaca zaberaga muri Congo-Kinshasa nyuma akaza kubona amahirwe yo kujya muri USA mu 2015 n’umuryango we akaba ari nabwo bwa mbere ngo yabonye igare.
Ati” Ni byiza kuba naraje hano. Ibintu byose bitandukanye n’iwacu. Nkunda gukanika amagare kuko mu nkambi y’impunzi sinegeze ngira ayo mahirwe”
Aganira na Nashua telegraph dukesha iyi nkuru, Dushimimana yavuze ko yagiye kwiga gukanika amagare nyuma yaho igare rye ripfuye akananirwa kuryisanira.

Umuyobozi w’ishuri Gate City Bike Co-op ari na ryo Dushimimana yigaho, John Burkitt avuga ko n’ubwo uyu mwana nta bikoresho yari afite bihagije yagaragaje umuhate wo kwiga.
Ati” Ashaka kuba umuntu utsinda, ashaka kumenya ubundi agakora ibindi yifuza kuko arabikunda kandi afite ubushake. Turamwishimira cyane, twumva aduteye ishema”
Uyu muyobozi ahamya ko nta kabuza Dushimimana azagera ku ntego ye kandi ko iyo bakorana babona ari umwana ufite umuhate.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Dushimimana aba mu gace ka Nashua gaherereye mu majyepfo yo muri Leta ya New Hemisphere. Uyu mujyi wigeze kuza ku rutonde rw’imjyi itekanye muri Amerika yose.


