Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirashinja abacancuro b’umutwe w’igisirikare cyigenga wa Wagner Group kugenzura umunyu n’ikindi kinyabutabire cya ‘Gypsum’ biri mu gace ka Bakhmut muri Ukraine.
Umwe mu bakorera mu biro bya Perezida wa USA yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bitashatse kuvuga amazina ye ko uyu mutwe washinzwe n’inshuti ya Perezida w’u Burusiya, Yevgeny Prigozhin, nta kindi cyawujyanye muri Bakhkmut, keretse gushakayo amafaranga.
USA iherutse gutangaza ko mu rwego rwo kujya kongerera imbaraga ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine, abacancuro ba Wagner baherutse kugurishwa na Koreya ya Ruguru intwaro zigezweho zirimo ubwoko bwa misile, bakaba bavugwaho kuzifashisha mu gukomeza ibirindiro byabo.
N’ubusanzwe, ubutegetsi bwa USA bushinja Wagner Group kugenzura imitungo kamere iri mu bihugu yoherejemo abacancuro, nka: Repubulika ya Centrafrica, Mali na Sudani; hagamijwe gushakira ubushobozi ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine, ariko Leta y’u Burusiya yo yarabihakanye.


