Mu gitondo cyo wa mbere, ku wa 9 Mata 2018, igisasu cy’ubwoko bwa “missile” cyatewe ku birindiro by’ingabo za Syria, 14 zihasiga ubuzima. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinjwa iki gitero nyuma y’amagambo Donald Trump yatangaje avuga ko iki gihugu kizishyura abantu baherutse kwicirwa mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Damascus.
Ku wa 7 Mata 2018, abatavuga rumwe na Leta ya Syria bari mu myigaragambyo muri Damascus, baza guterwa ibyuka by’uburozi. Icyo gihe 40 muri bo bahasize ubuzima, abarokotse na bo bahumekaga bigoranye.
Ibiro ntaramakuru bya Syria, SANA, biratangaza ko iki gitero gisa neza n’icyagabwe na USA ariko amakuru aturuka kuri Christopher Sherwood, umuvugizi w’igisirikare cya USA, arabihakana yivuye inyuma.
Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko Israel iherutse kugaba igitero cy’indege muri Syria, yo yirinze kugira icyo itangaza. Muri Gashyantare ,uyu mwaka iki gihugu cyari cyohereje indege 2 zifite ibisasu 8, bitanu muri byo byarashwe n’ingabo za Syria.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


