9ca83117-3bed-42be-8e5f-b249452681de.jpg

USA: Maj. Mupende wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, yaba yarokotse impanuka y’imodoka

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko umwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhunga, Maj. Michael Mupende yaba yakoze impanuka y’imodoka akarokoka, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru akomeze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Mupende yagonzwe n’imodoka ikomeye cyane y’umugabo ufite inkomoko muri Mexique ubwo yajyanaga umwana we w’umukobwa ku ishuri mu gitondo.

Amafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp arerekana ko imodoka yangiritse cyane ariko Maj. Mupende n’umukobwa we bakaba bahise bajyanwa mu bitaro aho buvugwa ko bameze neza nyuma yo kwitabwaho n’ abaganga.

9ca83117-3bed-42be-8e5f-b249452681de.jpg

Maj. Michael Mupende yahunze u Rwanda mu 2001 ubu akaba aba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yabaye mu ngabo za RPA zabohoje u Rwanda mu rugamba rwatangiye mbere akaba yari mu ngabo za Uganda. Mu minsi ishize, yumvikanye agaruka ku rupfu rwa Maj. Gen. Fred Rwigema wari uyoboye Ingabo za RPA.

b7380afb-27a2-45de-b474-cbb271cdcb3e.jpg

Ubwo twandika iyi nkuru polisi ya Amerika irimo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. USA: Maj. Mupende wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, yaba yarokotse impanuka y’imodoka
    NTIBAJE BAKABESHYERA URWANDA KO ARIRWO RWABIKOZE?

  2. USA: Maj. Mupende wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, yaba yarokotse impanuka y’imodoka
    NTIBAJE BAKABESHYERA URWANDA KO ARIRWO RWABIKOZE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *