Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byatangiye gushyira kuri Uganda igitutu nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko yayo bemeje ishyirwaho ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina igifungo kuva ku myaka 10.
Kuri uyu wa 21 Werurwe 2023 ni bwo abadepite bo muri Uganda bemeje iri tegeko, nyuma y’iminsi myinshi bamwe muri bo guhera ku babayoboye bagaragaza ko bahangayikishijwe n’uburyo ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’ababashyigikiye bikomeje gufata intera mu gihugu.
Mu gihe Perezida wa Uganda ategerejwe kugira ngo yemeze ndetse anasinye kuri iri tegeko, Umunyamabanga wa USA (ashinzwe ububanyi n’amahanga), Antony Blinken yatangaje ko iri tegeko ribangamira uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, bityo ko iki gihugu kidakwiye kurishyiraho.
Blinken yagize ati: “Itegeko rirwanya ukuryamana kw’abahuje ibitsina kwemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Uganda ejo ribangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abanya-Uganda bose kandi rishobora guhindura inyungu ziri mu kurwanya VIH/SIDA. Turasaba guverinoma ya Uganda kwisubira gukomeye ku kurishyira mu bikorwa.”
Andrew Mitchell ushinzwe iterambere na Afurika muri guverinoma y’u Bwongereza, na we mu butumwa yashyize kuri Twitter, yagize ati: “UK ibabajwe bikomeye n’icyemezo cy’Inteko ishinga amategeko ya Uganda cyo kwemeza itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina.”
Perezida Museveni utegerejweho gufata icyemezo cya nyuma kuri iri tegeko asanzwe adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina ndetse inshuro zirenze imwe yamaganye byeruye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi biba bishaka ko n’ibindi bihugu bibashyigikira. Hari ubwo yavuze ati: “Uburengerazuba ntabwo ari buzima. Baba bashaka guhindura ikibi mo icyiza.”


