Igihangange mpuzamahanga mu mukino wa Tennis, Novak Djokovic, kuri uyu wa Kane yemeje ko ashobora kutazitabira andi marushanwa azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko yakomeje kwanga kwikingiza Covid-19 .
Ubwo yabazwaga kuri aya makuru nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Novak Djokov mu magambo macye yagize ati “niko bimeze”.
Uyu wahoze ari nimero ya mbere ku Isi, agiye kongera kubura mu amarushanwa azwi cyane ya Indian Wells na Miami Open ATP 1000 nyuma y’uko abayobozi ba Amerika bongereye igihe amabwiriza asaba abasura iki gihugu kuba barikingije Covid-19.
“Nabibonye, ariko sinkeka ko byamaze kwemezwa, ku bw’ibyo nibyemezwa ku mugaragaro dushobora kubivugaho”, ibi bikaba byavuzwe n’uyu Munyaseribiya w’imyka 35 watwaye Grand Slam inshuro 21 ubwo yari mu Mujyi wa Adelaide, aho arimo kwitegura Australian Open.
Ubwo mu kiganiro n’abanyamakuru abanyamakuru bamusubiriragamo ibyatangajwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe umutekano wo gutwara abantu (TSA), yasubije ati: “Ndashaka kuvuga, niba byemejwe ubwo ni ibyo, Nakora iki? Ntacyo. Uzi aho mpagaze, bityo uko bimeze ni uko.
“Ndizera (gukina), ariko niba ntashobora kugenda, sinshobora kugenda”
Bivugwa ko TSA yongereye igihe cyo gukumira abatarikingije Covid-19 kugeza muri Mata, mu gihe Indian Wells izatangira ku ya 6-19 Werurwe naho Miami Open ATP 1000 kuva ku ya 19 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata.
Djokovic yabujijwe kwinjira muri Amerika gukina US Open umwaka ushize kubera kwanga kwikingiza, ndetse yari yirukanwe ku butaka bwa Australia muri Mutarama mbere ya Australiya Open kubera iyo mpamvu biba ngombwa ko agana urukiko.
Yabanje kubuzwa kwinjira muri Australia imyaka itatu nyuma yo gutsindwa urubanza rukomeye mu mategeko, ariko amabwiriza yo kwerekana ko bikingije ku basura Australia yaje gukurwaho n’icyo cyemezo kimukumira kivanwaho.


