Kuri uyu wa Gatanu, umusore w’imyaka 21 wo mu gisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aritaba urukiko akurikiranweho kumena amabanga ya gisirikare yo mu rwego rwo hejuru avuga ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano w’igihugu .
Ku wa kane, Jack Teixeira yatawe muri yombi na FBI asanzwe mu rugo rw’umuryango we i Dighton, mu cyaro cya Massachusetts.
Yari yambaye ikabutura na T-shirt, ajyanwa n’abakozi ba FBI bitwaje intwaro nyinshi.
Teixeira yamenyekanye nk’umuyobozi w’itsinda ry’ibiganiro kuri internet aho inyandiko zagaragaye bwa mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Arashinjwa gufata no kohereza amakuru y’ibanga. Kuri uyu wa Gatanu, aritaba urukiko i Boston, muri Massachusetts.
Inyandiko nyinshi zasohotse zagaragaje uko Amerika yasuzumye intambara yo muri Ukraine ndetse n’amabanga akomeye yerekeye ibihugu by’inshuti za Amerika, ibifatwa nk’ikimwaro kuri Washington ndetse bikazamura ibibazo ku mutekano w’amakuru yihariye.
Teixeira yakoraga nk’inzobere mu by’ikoranabuhanga mu ishami ry’ubutasi ry’ingabo za Massachusetts, zifite icyicaro gikuru cy’ingabo zirwanira mu kirere ahitwa Otis mu burengerazuba bwa Cape Cod.


