Munyensanga Evariste, ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko, ni Umunyarwanda ukomoka mu karere ka Kamonyi umurenge wa Kayenzi, akagari ka Mataba umudugudu wa Kabana akaba yari amaze amezi agera kuri 5 aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko yashimuswe n’abantu batazwi.
Ku wa Gatanu taliki ya 18 Ugushyingo 2016, ahagana saa cyenda (3:00 PM ) z’amanywa, ngo nibwo uyu musore yashimuswe n’uwamutwaye mu modoka, gusa polisi yo mu ntara ya Maine ikaba irimo kumushakisha ariko ikaba yaramubuze.
Munyensanga yari atuye mu gace kitwa Munjoyhill mu mujyi wa Portland, uwo babanaga akaba avuga ko hari Umunyarwanda nawe uba muri USA wamuhaye lifuti (lift) mu modoka, kuva ubwo nta muntu ngo wongeye kumuca iryera.
Mu kiganiro Bwiza.com, yagiranye n’umubyeyi we (nyina umubyara), Nibayahore Ancille, utuye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Kayenzi, akagali ka Mataba, umudugudu wa Kabana, n’agahinda kenshi, yatangaje ko aya makuru ari impamo, ko icyumweru n’igice bishize amenye ko umusore we yabuze koko.
Ati: “twahamagawe n’abantu b’iyo muri Amerika babanaga batubwira ko yaburiwe irengero, hashize icyumweru n’igice, tuzakomeza tubaze wenda azaboneka(…)”.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga igihe baherukira kuvugana n’uyu musore wabo, yatangaje ko hashize ibyumweru bigera kuri bibiri ndetse ko nyuma yo kumenya ko yabuze batongeye kumubona kuri nimero bavuganagaho.
Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo kuri iki kinyamakuru, haciyeho inkuru ya Munyensanga Evariste, aho yashimiraga Leta y’u Rwanda ku bw’uruhare yagize mu kumuvuza indwara y’umutima yendaga kumuhitana, akaba yaravuriwe mu ivuriro ryitiriwe umwami Faisal i Kigali (King Faisal Hospital) n’abaganga b’inzobere bari baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
[ad id=”44145″]
By’umwihariko uyu musore akaba yaravugaga ko idini rye (Salvation Army) ritamwemerera kujya mu mashyaka ya politiki cyangwa gukina politiki, wenda ngo bibe byacyekwa ko ibura rye ryaba rifitanye isano n’ibikorwa bya politiki.
Aho yagize ati: “FPR yaramfashije igihe narindembye aba members bayo muri SFB (kaminuza yigagamo mu Rwanda) batanze contribution ifatika kurusha indi miryango yo muri SFB, nuko imyemerere yanjye itanyemera kujya mu mitwe ya politike nanjye niyo nakabayemo member kuko bakoze ibikomeye mu burwayi bwanjye”.
Uyu musore kandi akaba yarashimiraga Leta y’u Rwanda ku bw’umubano mwiza ifitanye n’amahanga, ati: “Mbere na mbere ndashima Leta y’u Rwanda iyobowe na President Paul Kagame ku bwo umubano mwiza dufitanye n’amahanga kuko bariya baganga bava USA, iyo ntamiyoborere myiza ntibarikwifuza kuza mu Rwanda(…)”.
Mu gihe ambasade y’u Rwanda muri USA, itaragira icyo itangaza kuri iri bura rya Evariste, Bwiza.com ikomeje gukurikirana iyi nkuru.
[ad id=”44145″]
Amafoto ya Evariste Munyensanga:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com


